Si Guma Guma, ni ihangana ryo kwikiranura– Bahati ku bitaramo bya Bruce Melodie na The Ben -VIDEO

Imyidagaduro - 19/02/2026 4:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Si Guma Guma, ni ihangana ryo kwikiranura– Bahati ku bitaramo bya Bruce Melodie na The Ben -VIDEO

Umuhanzi Bahati Makaca yatangaje ko uruhererekane rw'ibitaramo bya Bruce Melodie na The Ben bidakwiye gufatwa nka 'Guma Guma' ivuguruye kubera ko bizazenguruka igihugu, ahubwo bikwiye gufatwa nk'igice nacyo gishobora kuzasigira abaturage ibyishimo hirya no hino nk'uko byagenze ku mushinga wa 'Primus Guma Guma Super Stars' waje gusubikwa.

Bahati yabwiye InyaRwanda ko Bruce Melodie azi neza ikibuga cy'umuziki wo mu Ntara kurusha The Ben, bityo ko ibi bitaramo bazahuriramo mu mpeshyi, buri wese afite uko azitwara binatewe n'uko abafana bazamwakira.

Bahati yibukije ko Bruce Melodie yagiye muri Primus Guma Guma Super Stars inshuro nyinshi, ndetse ku nshuro ya nyuma yabashije gutwara iri rushanwa. Ni mu gihe, The Ben nta munsi n'umwe yigeze ahatana muri iri rushanwa ryatigisaga imitima ya benshi.

Akavuga ko hejuru y'ibyo Bruce Melodie yanaririmbye mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byazengurutse igihugu, bityo ko afite ubunararibonye mu gutaramira abaturage.

Ati: "Bruce Melodie ni wa muhanzi n'ubundi ugiye gutaramira abaturage. Nta hantu na hamwe atataramiye, bariya baturage arabizi. Ariko muri ibyo bitaramo byose mvuze, nta na kimwe The Ben yaririmbyemo. Urumva ko ubunararibonye bwabo buratandukanye."

Yavuze ko itsinzi y'umuhanzi, ari igihe akoze indirimbo ikagera kuri "wa muturage utabasha gukoresha Internet.". Ati "Uwo muturage niwe uzasanga muri ibyo bitaramo bagiye gukora. Uwo muturage rero Bruce Melodie aramuzi, kuko si ubwa mbere bahuye, si ubwa Kabiri. Buriya umuturage wa The Ben yari muri BK Arena tariki 1 Mutarama 2026, kuko The Ben buriya niyo yakora igitaramo kimwe iriya nyubako yari kuyuzuza."

Bahati wanyuze mu itsinda rya Just Family, avuga ko bagiye bahatana mu bihe bitandukanye na Bruce Melodie muri Guma Guma, ku buryo azi neza ko afite indirimbo zifasha abaturage gususuruka hirya no hino mu Rwanda.

Ariko kandi anarizikana ko "The Ben ari umuhanzi munini mu gihugu ufite indirimbo nyinshi wa muturage wo hasi azi."

Ati: "Ariko kandi indirimbo umuturage yiyumva, igomba kuba yujuje ibisabwa. Mbese, n'uko King James yabikoraga muri MTN Iwcu Muzika Festival, za ndirimbo zituma ivumbi ritumuka."

Bahati avuga ko mu ndirimbo ze nk'umuhanzi "Mbona Bruce Melodie kiriya kibuga bagiye kujyaho arakizi cyane kurusha The Ben. Iyo ugiye kujya ahantu uzi, uba izi n'indirimbo ushobora kuririmba, ku buryo ushobora kuvuga uti ndabaha iki, kubera iki. The Ben ni umuhanzi munini ariko wubatse izina rye mu buryo bw'icyubahiro."

Bahati avuga ko ibi bitaramo bidakwiye gufatwa cyangwa se kugereranywa na Guma Guma, kuko ryari ihangane ryeruye, kandi abahanzi banakorera amafaranga.

AtiK "Ntabwo nabigereranya na Guma Guma. Kuko Guma Guma n'ikindi kintu, wari umushinga munini cyane. Ariko nanone ibitaramo bya Bruce Melodie na The Ben ni binini cyane. Guma Guma ryari ihangana ryeruye, tunakorera amafaranga, bariya bo bahanganye mu mutima, bagamije kureba ni inde urusha undi. Ahubwo biriya bitaramo bashaka babyita ni inde wa mbere? Bruce Melodie akeneye kwereka The Ben y'uko ariwe wa mbere, na The Ben niko bimeze."


Bahati Makaca yagaragaje ko ibitaramo bya Bruce Melodie na The Ben bidakwiye kugereranywa na Guma Guma, ashimangira ko uzarusha undi azashingira ku buryo azi neza umutima w’umuturage uzitabira ibitaramo bizazenguruka igihugu


The Ben agarukwaho na Bahati nk’umuhanzi munini wubatse izina rye mu cyubahiro, ufite indirimbo nyinshi zizwi n’abakunzi b’umuziki, ariko ubunararibonye bwe mu gutaramira abaturage bo mu Ntara bukaba butandukanye n’ubwa Bruce Melodie


Bruce Melodie ashyizwe imbere na Bahati nk’umuhanzi ufite ubunararibonye mu gutaramira abaturage, by’umwihariko ab’i Ntara, aho yagiye anyura mu mishinga itandukanye yamwegereje umuturage wo hasi

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAHATI MAKACA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...