Mu Ugushyingo mu mwaka ushize ni bwo Skol yatangije gahunda nshya yise ‘Twagiye Morocco’, itangirizwa ahiswe Ahanad Bafana HQ muri Mundi Center. Abakunzi b’umupira w’amaguru bagiye bajya kuri Ahanad Bafana HQ, bagakurikirana imikino itandukanye, uguze ikinyobwa cya Skol agahabwa amanota.
Abafana bagendaga bongera amanota hakurikijwe umubare w’ibinyobwa baguze by’umwihariko icya Skol Malt dore ko ari cyo cyari gifite amanota menshi kurenza ibindi.
Harebwe abafana 100 bafite amanota menshi kurusha abandi ubundi ku Cyumweru tariki ya 04 Mutarama 2026 habaho tombola kugira ngo harebwe abanyamahirwe babiri bazajya kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cya 2025 kirimo kirabera muri Morocco. Byarangiye abanyamahirwe bahize abandi ari Shyaka Valentin na Peter Adams.
Shyaka Valentin yavuze ko ari ibyishimo kuri we dore ko ari ibintu yahoraga arota. Ati: "Ndumva nishimye, kuva nkiri umwana nahoraga ndota kuzajya kureba umukino w’umupira w’amaguru muri Stade ndeba abakinnyi nkunda. Umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika ntekereza ko ari umwe mu mikino minini, rero ndishimye cyane nshimiye Skol yateguye ibi bintu.”
Yavuze ko asanzwe ari umufana wa Manchester City, bwa mbere batangiza iyi gahunda akaba yari yagiye kureba umukino wayo none akaba yanahembwe nabwo yagiye kureba umukino wayo na Chelsea warangiye ari igitego 1-1.
Peter Adams yavuze ko yageze muri Mundi Center ari kumwe n’abo mu muryango we bakamubwira ko hari iyi gahunda, agatangira kugerageza amahirwe gutyo. Yavuze ko icyo gihe ari ubwa mbere yari anyoye ikinyobwa cya Skol, ashimira cyane uru ruganda.
Usibye aba banyamahirwe bahembwe kuzajya kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika uzaba tariki ya 18 Mutarama 2026, hari n'abahawe amafaranga yo gukoresha banywa cyangwa barya muri Mundi Center iherererye i Gikondo mu mujyi wa Kigali.


Shyaka Valentin na Peter Adams ni bo bahembwe na Skol kujya kureba umukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika


Uko tombora yakozwe



Abakunzi b'umupira w'amaguru bareba umukino banywa ibinyobwa bya Skol
