Showbiz bisobanuye iki? Bihuriye he n’imyidagaduro? Mu Rwanda haba icyo twakwita showbiz? Niba ihari iri ku ruhe rwego, Ese iragana he?

Imyidagaduro - 20/07/2015 8:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Showbiz bisobanuye iki? Bihuriye he n’imyidagaduro? Mu Rwanda haba icyo twakwita showbiz? Niba ihari iri ku ruhe rwego, Ese iragana he?

Ijambo show biz Nyarwanda ntagihe kinini rimaze ritangiye gukoreshwa mu Rwanda kuko ryatangiye kumvikana nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahagana mu myaka ya 2005 nyuma y’ivuka ry’amaradiyo atandukanye mu mujyi wa Kigali.

Iri jambo ryaje gutangira kwamamara cyane mu Rwanda mu myaka ya 2007 ubwo umuziki nyarwanda ugezweho n’imyidagaduro muri rusange byari bitangiye gutera imbere ku buryo bugaragara ndetse hakanavuka ibiganiro byinshi ku maradio y’igenga byibanda ku myidagaduro mu Rwanda nka 24 hours hip hop dot com cya Lil Pac na Dj Scream, Salus Relax, Route 66 hamwe n’Injyana za Contact bya Kelly, Spakey, Daddy Cassanova, Dj Khaled na Dj Murenzi kuri Contact fm, Duteza imbere umuziki nyarwanda cya Mc Monday kuri radio 10 n’ibindi byagiye biza buhoro buhoro.

N’ubwo iri jambo ryatangiye kumvikana no kwamamara cyane mu Rwanda mu myaka ya 2007,2008, turebye mu ruhando mpuzamahanga ijambo « Showbiz » si rishya kuko ryumvikanye bwa mbere mu itangazamakuru mu mwaka w’1850 nka Show business riza kwamamara cyane mu mpine yaryo ya showbiz mu kinyejana cya 20 guhera mu mwaka w’1945.

Iyo tugiye mu busobanuro burambuye bw’iri jambo tubonamo amagambo abiri ariyo: show na biz, impine ya business. Ugenekereje bishatse kuvuga ubucuruzi buzanwa n’imyidagaduro cyangwa se kubyaza inyungu ibikorwa by’imyidagaduro bisanzwe bigamije gususurutsa abantu(show,spectacles). Ni ukuvuga ibikorwa byose abantu bashobora gukora bigamije gushimisha cyangwa gususurutsa abantu bikabyara amafaranga nk’umuziki, kuririmba, gucuranga, amakinamico, kwerekana imideri n'ibijyana nabyo byose nk’ubugeni,comedie, ....

showbiz

showbiz

Amarushanwa y'ubwiza no kwerekana imideli nka bimwe mu bigize showbiz nabyo biri mu byateye imbere muri iyi myaka ya vuba mu Rwanda

Muri rusange Show biz yafatwa nk’uruganda runini rugizwe n’ingeri z’abantu batandukanye bahuriza hamwe impano n’imyuga yabo kugirango habeho ibikorwa bitandukanye bisusurutsa abantu ariko binababyarira inyungu mu buryo butandukanye, aha niho dusanga abahanzi b’abaririmbyi,abacuranzi, abanditsi, abakinnyi ndetse n’aba bafasha barimo abajyanama, abatunganya imiziki n’amafilimi, abakwirakwiza ibihangano hirya no hino n’abashaka ibiraka.

Ikindi kigaragaramo cyane rero ni itangazamakuru mu rwego rwo kuba umuhuza hagati y'abakora bene iyo myuga ndetse n’abakunzi babo baba bifuza kubakurikirana.

Tugarutse mu Rwanda Show biz nyarwanda ni uruganda rukizamuka ugereranije n’ibihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu byo mu majyaruguru y’isi ndetse na bimwe na bimwe byo muri Afrika nk za Nigeria, Afrika y’Epfo,…gusa ukurikije umuvuduko imaze kugeraho n’ubushake bwo gutera imbere abari muri iki gisata bafite ntawabura kwishimira urwego imaze kugeraho nubwo inzira ikiri ndende.

Ahanini hashimwa uruhare itangazamakura ryagize kugirango showbiz nyarwanda yinjire mu banyarwanda bari baranganjwe n’ibituruka hanze mu myaka yashize, ubu mu Rwanda hagaragara radio nyinshi zivuga cyane ku myidagaduro nyarwanda, imbuga za interneti, televiziyo nazo zikaba zikomeje kuvuka.

Iyo urebye usanga hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali hagenda hategurwa ibikorwa bitandukanye birimo ibitaramo by’umuziki, imyiyerekano y’imideri, aherekanirwa Cinema naho hatangiye kuvuka nubwo hakiri hake cyane ndetse kandi usanga bamwe mu bahanzi n’abandi ba sportifs bazwi bamaze kuba ibyamamare ku rwego rw’uko urubyiruko rubafata nk’abantu b’ikitegererezo ndetse ugasanga ibigo bikomeye birabifashisha mu kwamamaza ibyo bakora.

mtn

tigo

King James

Ndayisenga

Miss Rwanda

Aba ni bamwe mu bagiye bagira amahirwe yo kwamamaza ibigo bikomeye kubera uburyo amasura yabo n'amazina bizwi na benshi

Akenshi rero iyo umuntu runaka yabaye icyamamare agatangira kubona amafaranga akesha gucuruza isura ye, agatangira kugaragara yamamaza ibigo bitandukanye, ibi bikaba bigaragaza urwego rwiza showbiz iba yaramushyizeho.

Urunyuranyura rw’ibikorwa byose bikorwa cyangwa bitegurwa n’ibyo byamamare n’ababafasha hakiyongeraho amakuru ya buri munsi meza cyangwa mabi y’ubuzima bwabo bwa buri munsi niyo abyara ijambo showbiz nyarwanda rikunze kuvugwa cyane no kwandikwa mu bitangazamakuru mu biganiro by’imyidagaduro.

Gusa ikibazo kigenda kigaragara ni nkaho benshi mu bakora cyangwa se mu bagaragara muri uru ruganda « showbiz» usanga bafite ubumenyi buke cyane bigatuma ubunyamwuga buba buke ndetse bikadindiza iterambere ry’uru ruganda rwakagombye kuzamuka rukaba rumwe mu rutanga umusanzu ugaragara mu iterambere ry’igihugu nk’uko bigenda mu bihugu byateye imbere.

N. Selemani & Denise Iranzi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...