Shiloh Choir y’i Musanze igiye kongera gutaramira i Kigali

Iyobokamana - 31/12/2025 6:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Shiloh Choir y’i Musanze igiye kongera gutaramira i Kigali

Shiloh Choir ikorera muri ADEPR Muhoza mu Karere ka Musanze, mu Ntara y'Amajyaruguru, igiye kongera gutaramira i Kigali mu ntangiriro za 2026, nyuma yo kwandika amateka akomeye ubwo yahakoreraga igitaramo cyayo bwite mu mwaka wa 2025.

Karugira Worship Team ku bufatanye na ADEPR Karugira bateguye igitaramo cyiswe “Zamar Live Concert”, cyatumiwemo Shiloh Choir yo mu Karere ka Musanze, iheruka gukorera i Kigali igitaramo cyayo bwite cyabereye muri Expo Ground. Kizaba ku tariki ya 11 Mutarama 2026, kibere kuri ADEPR Karugira.

Perezida wa Shiloh Choir, Mugisha Joshua, yabwiye inyaRwanda ko bishimiye cyane gutangirira umwaka wa 2026 mu Mujyi wa Kigali, akaba ari umugisha ukomeye kongera guhura n’abanyakigali bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Yagize ati: “Twishimiye cyane gutangirira umwaka wa 2026 i Kigali. Ni umugisha udasanzwe kongera gutaramana n’abanyakigali bakunda indirimbo zihimbaza Imana. Ibyo tuzaniye abanyakigali ni byinshi, ariko mu magambo make, tuje kubafasha kurushaho kwegera Imana binyuze mu ndirimbo nziza, ibihe byo gusenga n’Ijambo ry’Imana.”

Yakomeje avuga ko abakunzi babo bo mu Mujyi wa Kigali bakwitega indirimbo basanzwe bakunda, ariko kuri iyi nshuro hakaziyongeramo n’izindi nshya Imana yabahaye muri iyi minsi. Ati: “Mu gusenga no kwemerera Imana gukorera mu mitima yacu, twizeye ko abantu bazahabwa umwanya wo guhembuka no guhabwa umugisha.”

Shiloh Choir iteganya iki mu 2026?

Umuyobozi wa Shiloh Choir, Joshua Mugisha, yavuze ko mu mwaka wa 2026 bafite ibikorwa byinshi bigamije kwamamaza Inkuru Nziza ya Yesu Kristo. Yagize ati: “Mu 2026 dufite gahunda nyinshi. Kimwe mu by’ingenzi ni uko tuzashyira hanze indirimbo nshya nyinshi.

Tumaze iminsi tuzitunganya, n’ubu ziracyakorwa, ariko mu mezi ya mbere y’umwaka tuzatangira kuzisohora. Ikindi ni uko tuzakomeza ingendo z’ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’igihugu, uko Imana izagenda idushoboza.”

Shiloh Choir ikomeje kwiyubakira izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Izina ryayo ryarushijeho kwamamara ubwo yakoreraga i Kigali igitaramo cyayo bwite ku nshuro ya mbere, cyiswe “The Spirit of Revival 2025”, cyabaye ku wa 12 Ukwakira 2025 muri Expo Ground.

Ni igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru, kirangwa n’ibihe bikomeye byo guhembuka. Aba baririmbyi b’i Musanze bagaragaje ubuhanga buhanitse mu miririmbire yabo, bituma benshi bavuga ko amakorali menshi yo muri Kigali agifite byinshi byo gukora mu bijyanye no guhanga udushya, gutera imbere no gukora umuziki ujyanye n’igihe.

Urukundo n’icyubahiro Shiloh Choir yeretswe i Kigali byabaye impamba ikomeye ku murimo wabo. Bishimiye cyane uko Imana yabashoboje mu gitaramo cyabo, bikababera imbaraga zo gukomeza.

Yagize ati: “Nka Shiloh Choir turanezerewe cyane. Kristo ni isoko tuvomaho byose, kandi tuzi ko azakomeza kudushoboza. Inzozi zacu zatangiye kuba impamo. Ubwo twasengaga, Imana yatubwiye ko iduhaye intsinzi, none intsinzi twayibonye. Dushimiye Imana ku bw’igitaramo cyiza yaduhaye, abantu bahembutse kandi bagira ibihe byiza.”

Shiloh Choir iheruka i Kigali ubwo yahakoreraga igitaramo cy'amateka

Shiloh Choir yo mu Karere ka Musanze yateguje kongera gutaramira i Kigali

Shiloh Choir igiye kongera gutaramira mu Mujyi wa Kigali


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...