Ni
igitaramo gitegerejwe kuri uyu wa 12 Ukwakira 2025 i Gikondo muri Expo Ground
kuva saa munani aho iyi korali izataramana n’umuramyi Prosper Nkomezi ndetse n’izindi
korali zirimo Shalom Choir na Ntora Worship Team.
Iki
gitaramo cyatangiye gukorwa mu mwaka wa 2018 kikaba ari ngarukamwaka aho
cyaberaga mu karere ka Musanze ariko kuri iyi nshuro iki gitaramo kigiye
kubera mu mujyi wa Kigali.
Mu
kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa Shiloh Choir, Mugisha Joshua yavuze ko
kuzana iki gitaramo mu mujyi wa Kigali ari ukugira ngo bakore ububyutse mu
mujyi wa Kigali no kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana ku bantu benshi.
Yagize
ati “Tuje gushyira itafari ryacu mu kuzamura no guteza imbere umuziki wo
kuramya Imana mu Rwanda ndetse no gukora ububyutse mu mujyi wa Kigali.
Dutekereza ko ibyo Imana yaduhaye bishobora kugira ibyo byongera kubyo abandi
basanzwe bakora.”
Yavuze
kandi ko atari igitaramo cyo kuririmba gusa no kuvuga ijambo ry’Imana ahubwo
bazakora n’igikorwa cy’urukundo cyo kwishyurira abanyeshuri 13 amafaranga y’ishuri
y’umwaka wose, akaba ari igikorwa bazakora ku bufatanye na Arise Rwanda Ministries.
Yagize
ati “Tuzakora igikorwa cy’urukundo cyo kwishyura amafaranga y’ishuri ku bana 13
bo mu kigo cya GS Muhoza ya 1 kuko twegeranye kandi ari abaturanyi. Nibo twahisemo
ko twerekezaho inkunga yacu kuko aribo twari twegeranye ariko Imana idushoboje
twazanagera kure.”
Iki
gitaramo cya Shiloh kizaba kuri iki cyumweru kuva saa cyenda z’amanywa hakazaba
muri Expo i Gikondo aho iyi korali itegerejwe kuririmba indirimbo zayo zakunzwe
zirimo “Ntukazime,” “Ibitambo,” na “Bugingo". Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye niwe uzigisha ijambo ry'Imana.
Shiloh
Choir ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya Pantekote ry'u Rwanda (ADEPR),
Ururembo rwa Muhoza, Paruwasi ya Muhoza, ku itorero rya Muhoza; ni mu karere ka
Musanze. Yavutse tariki 3 Nzeri-2017, ikaba imaze imyaka 8 mu murimo w'ivugabutumwa
mu ndirimbo.
Bijyanye
n'uko ari Korali yavutse iturutse mu ishuri ryo ku Cyumweru, ivuka yari igizwe
n'abagera ku 120, ariko ku mpamvu zitandukanye z'ubuzima nk'amasomo, akazi no
kubaka ingo, kuri ubu abagize Shiloh Choir mu buryo buhoraho ni 73.
Shiloh Choir ifite Album imwe y'amajwi n'amashusho, yitwa 'Ntukazime', ikaba igizwe n'indirimbo 10. Umunani muri zo zamaze kujya hanze, hakaba hari izindi ebyiri zigitunganywa, ziri bushyirwe hanze mu minsi ya vuba.
Shiloh Choir mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye kuri Dove Hotel mu mugoroba wo kuwa Kabiri
Shiloh Choir yatumiye Shalom Choir, Prosper Nkomezi na Ntora Worship Team mu gitaramo cyayo muri Kigali