Shiloh Choir igiye kwishyurira abana 13 amafaranga y’ishuri binyuze mu gitaramo “The Spirit of Revival 2025”

Imyidagaduro - 08/10/2025 8:45 AM
Share:

Umwanditsi:

Shiloh Choir igiye kwishyurira abana 13 amafaranga y’ishuri binyuze mu gitaramo “The Spirit of Revival 2025”

Ku nshuro ya mbere kuva batangira gukora igitaramo ngarukamwaka cya “The Spirit of Revival”, Korali Shiloh ikorera umurimo w’Imana mu karere ka Musanze igiye gukorera iki gitaramo mu mujyi wa Kigali aho izishyurira amafaranga y’ishuri abanyeshuri 13.

Ni igitaramo gitegerejwe kuri uyu wa 12 Ukwakira 2025 i Gikondo muri Expo Ground kuva saa munani aho iyi korali izataramana n’umuramyi Prosper Nkomezi ndetse n’izindi korali zirimo Shalom Choir na Ntora Worship Team.

Iki gitaramo cyatangiye gukorwa mu mwaka wa 2018 kikaba ari ngarukamwaka aho cyaberaga mu karere ka Musanze ariko kuri iyi nshuro iki gitaramo kigiye kubera mu mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa Shiloh Choir, Mugisha Joshua yavuze ko kuzana iki gitaramo mu mujyi wa Kigali ari ukugira ngo bakore ububyutse mu mujyi wa Kigali no kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana ku bantu benshi.

Yagize ati “Tuje gushyira itafari ryacu mu kuzamura no guteza imbere umuziki wo kuramya Imana mu Rwanda ndetse no gukora ububyutse mu mujyi wa Kigali. Dutekereza ko ibyo Imana yaduhaye bishobora kugira ibyo byongera kubyo abandi basanzwe bakora.”

Yavuze kandi ko atari igitaramo cyo kuririmba gusa no kuvuga ijambo ry’Imana ahubwo bazakora n’igikorwa cy’urukundo cyo kwishyurira abanyeshuri 13 amafaranga y’ishuri y’umwaka wose, akaba ari igikorwa bazakora ku bufatanye na Arise Rwanda Ministries.

Yagize ati “Tuzakora igikorwa cy’urukundo cyo kwishyura amafaranga y’ishuri ku bana 13 bo mu kigo cya GS Muhoza ya 1 kuko twegeranye kandi ari abaturanyi. Nibo twahisemo ko twerekezaho inkunga yacu kuko aribo twari twegeranye ariko Imana idushoboje twazanagera kure.”

Iki gitaramo cya Shiloh kizaba kuri iki cyumweru kuva saa cyenda z’amanywa hakazaba muri Expo i Gikondo aho iyi korali itegerejwe kuririmba indirimbo zayo zakunzwe zirimo “Ntukazime,” “Ibitambo,” na “Bugingo". Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye niwe uzigisha ijambo ry'Imana.

Shiloh Choir ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya Pantekote ry'u Rwanda (ADEPR), Ururembo rwa Muhoza, Paruwasi ya Muhoza, ku itorero rya Muhoza; ni mu karere ka Musanze. Yavutse tariki 3 Nzeri-2017, ikaba imaze imyaka 8 mu murimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo.

Bijyanye n'uko ari Korali yavutse iturutse mu ishuri ryo ku Cyumweru, ivuka yari igizwe n'abagera ku 120, ariko ku mpamvu zitandukanye z'ubuzima nk'amasomo, akazi no kubaka ingo, kuri ubu abagize Shiloh Choir mu buryo buhoraho ni 73.

Shiloh Choir ifite Album imwe y'amajwi n'amashusho, yitwa 'Ntukazime', ikaba igizwe n'indirimbo 10. Umunani muri zo zamaze kujya hanze, hakaba hari izindi ebyiri zigitunganywa, ziri bushyirwe hanze mu minsi ya vuba.

Shiloh Choir itegerejwe muri Kigali mu gitaramo yise "The Spirit of Revival 2025"

Shiloh Choir mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye kuri Dove Hotel mu mugoroba wo kuwa Kabiri

Shiloh Choir yatumiye Shalom Choir, Prosper Nkomezi na Ntora Worship Team mu gitaramo cyayo muri Kigali


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...