Sherrie
Silver yabigarutseho ku wa 21 Nzeri 2026, ubwo yashyiraga ku mbuga
nkoranyambaga amafoto n’amashusho agaragaza igikorwa yakoreye Lewis Hamilton,
aho yamuyoboye mu buryo bwo kwifotoza no kugenda imbere ya Camera mu gikorwa
cyo kwamamaza Rimowa, uruganda ruzwi cyane mu gukora ibikapu n’amavalisi byo mu
rwego rwo hejuru.
Yagaragaje
ko gukorana na Hamilton atari ibintu bishya kuri we, ahubwo ko ari undi
mushinga yongeye gukora n’uyu mukinnyi w’icyamamare, avuga ko buri gihe
bimushimisha gukorana na we.
Mu
butumwa yashyize kuri Instagram, Sherrie Silver yagize ati: “Muri iki gihe cya
Formula 1, nasanze ntarigeze mbasangiza umushinga uheruka aho nayoboye
imigendere ya Lewis Hamilton na Rimowa. Buri gihe ni ibyishimo gukorana n’uyu
munyabigwi.”
Sherrie
Silver ni umwe mu Banyarwanda bamaze kumenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga
binyuze mu mpano ye yo kubyina no kuyobora imbyino mu bikorwa bitandukanye
by’ubuhanzi.
Yavukiye
mu Rwanda, akaba azwi nk’umubyinnyi, ndetse n’umukinnyi wa filime. Mu myaka
ishize, ibikorwa bye byamugejeje ku mishinga ikomeye ihuza imyidagaduro,
imideli, umuziki n’umuco, cyane cyane mu rwego mpuzamahanga.
Afite
kandi umubano ukomeye n’abahanzi batandukanye, aho yagiye agira uruhare mu
mishinga yabo. Mu Rwanda, umwe mu mishinga yagaragayemo ni indirimbo “Suko” ya
The Ben, aho yagize uruhare mu kuyobora imbyino zayo.
Usibye
imishinga akorana n’abahanzi, Sherrie Silver yanashinze Sherrie Silver
Foundation, umuryango akoresha mu gufasha no guteza imbere abana n’urubyiruko
binyuze mu mbyino n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi.
Ni
ibikorwa bimaze kumuhesha umwanya wihariye mu guteza imbere impano z’abato,
cyane cyane mu Rwanda no mu bindi bice by’Isi.
Lewis
Hamilton ni umwe mu bakinnyi bazwi cyane mu mateka ya Formula 1. Uyu mwongereza
yatangiye gukina muri iri rushanwa rikomeye mu 2007, akinira ikipe ya McLaren.
Mu
2008, yegukanye igikombe cya mbere cya shampiyona y’Isi, mbere yo kongera
kugitwara mu 2014, 2015, 2017, 2018, 2019 na 2020.
Ibi
byatumye aba umwe mu bakinnyi batsindiye shampiyona ya Formula 1 inshuro
nyinshi, aho anganya ibikombe birindwi na Michael Schumacher.
Mu
2025, Hamilton yatangiye urugendo rushya ubwo yinjiraga muri Ferrari, imwe mu
makipe azwi cyane muri Formula 1. Mu 2026, akomeje gusiganwa yambaye amabara
y’iyi kipe.
Hamilton
n’urukundo afitiye Afurika
Usibye
kuba Lewis Hamilton ari izina rikomeye muri Formula 1, yagiye agaragaza ko
afite umubano wihariye na Afurika.
Mu
2022, Hamilton yasuye u Rwanda, aho yageze muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga
akareba ingagi. Uru ruzinduko rwamuhaye umwanya wo kurushaho kumenya u Rwanda
n’ibyiza byarwo.
Hamilton
kandi yagiye avuga ku cyifuzo cye cyo kubona isiganwa rya Formula 1 rikorwa ku
mugabane wa Afurika. Yagiye agaragaza ko yifuza ko Afurika yagira Grand Prix
yayo, ndetse u Rwanda rukaba mu bihugu yagiye avuga mu bijyanye n’ahashobora
kwakirira iri rushanwa.
Kuri
we, kurangiza umwuga wo gusiganwa muri Formula 1 akinnye Grand Prix muri
Afurika ni imwe mu nzozi yifuza kuzabona ziba impamo.
Kuba
Sherrie Silver yongeye gukorana na Lewis Hamilton, bityo, bikomeza kugaragaza
uburyo ibikorwa by’Umunyarwandakazi bikomeje kumugeza ku mishinga ihuza amazina
akomeye mu myidagaduro, imideli na siporo ku rwego mpuzamahanga

Sherrie Silver yatangaje ko yishimiye kongera gukorana na Lewis Hamilton wamamaye mu mukino wa Formula 1

Lewis Hamilton aherutse gukora igikorwa cyo gufata amafoto yamamaza ibikoresho by'uruganda rwa Rimowa

Lewis Hamilton ari mu bakinnyi bakomeye ku Isi, ndetse mu bihe bitandukanye yakoranye n'inganda mu kwamamaza ibikoresho byabo
