Sherrie Silver yongeye gukorana na Lewis Hamilton

Imyidagaduro - 22/09/2026 6:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Sherrie Silver yongeye gukorana na Lewis Hamilton

Umubyinnyi Mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Sherrie Silver yongeye kugaragaza ko ibikorwa bye bimaze kugera ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo gukorana na Lewis Hamilton, umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka ya Formula 1, mu gikorwa cyo kwamamaza uruganda rwa Rimowa.


Sherrie Silver yabigarutseho ku wa 21 Nzeri 2026, ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga amafoto n’amashusho agaragaza igikorwa yakoreye Lewis Hamilton, aho yamuyoboye mu buryo bwo kwifotoza no kugenda imbere ya Camera mu gikorwa cyo kwamamaza Rimowa, uruganda ruzwi cyane mu gukora ibikapu n’amavalisi byo mu rwego rwo hejuru.

Yagaragaje ko gukorana na Hamilton atari ibintu bishya kuri we, ahubwo ko ari undi mushinga yongeye gukora n’uyu mukinnyi w’icyamamare, avuga ko buri gihe bimushimisha gukorana na we.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Sherrie Silver yagize ati: “Muri iki gihe cya Formula 1, nasanze ntarigeze mbasangiza umushinga uheruka aho nayoboye imigendere ya Lewis Hamilton na Rimowa. Buri gihe ni ibyishimo gukorana n’uyu munyabigwi.”

Sherrie Silver ni umwe mu Banyarwanda bamaze kumenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga binyuze mu mpano ye yo kubyina no kuyobora imbyino mu bikorwa bitandukanye by’ubuhanzi.

Yavukiye mu Rwanda, akaba azwi nk’umubyinnyi, ndetse n’umukinnyi wa filime. Mu myaka ishize, ibikorwa bye byamugejeje ku mishinga ikomeye ihuza imyidagaduro, imideli, umuziki n’umuco, cyane cyane mu rwego mpuzamahanga.

Afite kandi umubano ukomeye n’abahanzi batandukanye, aho yagiye agira uruhare mu mishinga yabo. Mu Rwanda, umwe mu mishinga yagaragayemo ni indirimbo “Suko” ya The Ben, aho yagize uruhare mu kuyobora imbyino zayo.

Usibye imishinga akorana n’abahanzi, Sherrie Silver yanashinze Sherrie Silver Foundation, umuryango akoresha mu gufasha no guteza imbere abana n’urubyiruko binyuze mu mbyino n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi.

Ni ibikorwa bimaze kumuhesha umwanya wihariye mu guteza imbere impano z’abato, cyane cyane mu Rwanda no mu bindi bice by’Isi.

Lewis Hamilton ni umwe mu bakinnyi bazwi cyane mu mateka ya Formula 1. Uyu mwongereza yatangiye gukina muri iri rushanwa rikomeye mu 2007, akinira ikipe ya McLaren.

Mu 2008, yegukanye igikombe cya mbere cya shampiyona y’Isi, mbere yo kongera kugitwara mu 2014, 2015, 2017, 2018, 2019 na 2020.

Ibi byatumye aba umwe mu bakinnyi batsindiye shampiyona ya Formula 1 inshuro nyinshi, aho anganya ibikombe birindwi na Michael Schumacher.

Mu 2025, Hamilton yatangiye urugendo rushya ubwo yinjiraga muri Ferrari, imwe mu makipe azwi cyane muri Formula 1. Mu 2026, akomeje gusiganwa yambaye amabara y’iyi kipe.

Hamilton n’urukundo afitiye Afurika

Usibye kuba Lewis Hamilton ari izina rikomeye muri Formula 1, yagiye agaragaza ko afite umubano wihariye na Afurika.

Mu 2022, Hamilton yasuye u Rwanda, aho yageze muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga akareba ingagi. Uru ruzinduko rwamuhaye umwanya wo kurushaho kumenya u Rwanda n’ibyiza byarwo.

Hamilton kandi yagiye avuga ku cyifuzo cye cyo kubona isiganwa rya Formula 1 rikorwa ku mugabane wa Afurika. Yagiye agaragaza ko yifuza ko Afurika yagira Grand Prix yayo, ndetse u Rwanda rukaba mu bihugu yagiye avuga mu bijyanye n’ahashobora kwakirira iri rushanwa.

Kuri we, kurangiza umwuga wo gusiganwa muri Formula 1 akinnye Grand Prix muri Afurika ni imwe mu nzozi yifuza kuzabona ziba impamo.

Kuba Sherrie Silver yongeye gukorana na Lewis Hamilton, bityo, bikomeza kugaragaza uburyo ibikorwa by’Umunyarwandakazi bikomeje kumugeza ku mishinga ihuza amazina akomeye mu myidagaduro, imideli na siporo ku rwego mpuzamahanga

Sherrie Silver yatangaje ko yishimiye kongera gukorana na Lewis Hamilton wamamaye mu mukino wa Formula 1

Lewis Hamilton aherutse gukora igikorwa cyo gufata amafoto yamamaza ibikoresho by'uruganda rwa Rimowa

Lewis Hamilton ari mu bakinnyi bakomeye ku Isi, ndetse mu bihe bitandukanye yakoranye n'inganda mu kwamamaza ibikoresho byabo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...