Sherrie Silver yinjiye mu rutonde rwa bacye bafite ibirori bikosha nyuma ya The Ben

Imyidagaduro - 19/09/2025 7:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Sherrie Silver yinjiye mu rutonde rwa bacye bafite ibirori bikosha nyuma ya The Ben

Iyo wumva umuntu yishyuye Miliyoni 1.2 Frw kugira ngo ajye mu birori biba amasaha make, rimwe na rimwe biragutangaza! Ariko ni ko bimeze ku birori bya 'The Silver Gala' bitegurwa na Sherrie Silver, umubyinnyi w’Umunyarwanda umaze kuba ikirangirire ku ruhando mpuzamahanga.


Ku nshuro iyi nshuro ya Kabiri, ariko ubwa mbere muri BK Arena, Sherrie Silver azakira abashyitsi be mu birori bizaba ku ya 1 Ugushyingo 2025, aho ibiciro by’amatike, bigaragaza ko itike ya menshi afitemo ihagaze Miliyoni 1.2 Frw (Platinum Table Fron Row).

Harimo kandi itike ya Miliyoni 1 Frw (Gold Table), 130,000 Frw (Individual Seat at VIP) ndetse na 120,000 Frw (Individual Seat at a Table)

Ubusanzwe The Silver Gala yagiye iba mu buryo busanzwe bwo gusabana, ariko uyu mwaka ibintu byafashe indi ntera, kuko ibirori bizayoborwa n’umunyarwenya Mpuzamahanga, Eric Omondi afatanyije na Makeda.

BK Arena izwiho kwakira ibirori by’imiryango ikomeye, abahanzi bakomeye ku isi n’ibitaramo by’igitangaza, igiye no kwakira uyu mubyinnyi w’Umunyarwanda wubakiye izina mu Bwongereza.

Ibirori bya Sherrie Silver bizaba bifite umwihariko: si ugusabana gusa, ahubwo ni uburyo bwo gukusanya inkunga yo gufasha abana batishoboye binyuze muri Sherrie Silver Foundation. Abo bana biga amasomo asanzwe ariko banahabwa umwanya wo gutyaza impano zabo mu kubyina no mu bindi bikorwa by’ubuhanzi.

Sherrie Silver aherutse kuvuga ko ‘ibi birori si ibyanjye njyenyine, ni ibyacu twese dufasha ejo hazaza h’abo bana’.

Ushingiye ku rutonde rw’ibiciro by’amatike yo kwinjira mu birori bye, byatumye yinjira ku rutonde rw’abantu bake bazwi mu Rwanda bagiye gukora ibirori muri BK Arena biherekejwe n’amafaranga atari make.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, umuhanzi The Ben yamuritse Album ye ‘Plenty Love’ muri iyi nzu y’imyidagaduro, aho itike ya Business Suite yaguraga Miliyoni 1.5 Frw igenewe abantu 25, bisobanuye ko umuntu umwe yishyuraga ibihumbi 60 Frw.

Ugereranyije n’ibitaramo mpuzamahanga byahabereye, aya ni yo matike yabaye manini kurusha andi: Umunyamuziki John Legend, yataramiye muri iriya nyubako muri Gashyantare 2025, aho itike ya menshi 135,000 Frw.

Itsinda rya Boys II Men ryahataramiye mu Ukwakira 2023, aho itike ya menshi 100,000 Frw. Ni mu gihe Hillsong London yahataramiye mu 2019 na 2022), aho itike ya menshi yari 5,000 Frw.

Nubwo itike ya The Ben yari Business Suite igenewe itsinda ry’abantu, iya Sherrie Silver nayo biteganyijwe ko izaba ari ameza y’abantu runaka, ari na byo bituma igaragara nk’itike y’umwihariko mu mateka ya BK Arena.

Amatike ahenze mu bitaramo akenshi aba ari ay’imyanya yihariye nka VIP cyangwa amapaki agenewe abantu bafite icyubahiro n’inyungu zindi zijyanye n’ubucuruzi cyangwa umutekano.

Uretse kuba bikurura isura y’ubudasa, bifasha no gukusanya amafaranga menshi mu buryo butabangamiye umubare munini w’abashaka kwitabira ibitaramo ku biciro bisanzwe.

Ku ruhande rwa Sherrie Silver, amafaranga ava mu birori agomba gufasha abana baturuka mu miryango ikennye babarizwa muri Sherrie Silver Foundation, ibyo bigaha agaciro gakomeye buri tike igurwa.

The Silver Gala ntabwo ari igitaramo cy’umuziki cyangwa icy’imbyino gusa, ahubwo ni urubuga rwo guhuza abantu bafite umutima wo gufasha.

Aha, abashyitsi bazahabwa ibyishimo binyuze mu muziki, imbyino, n’imihango yo gusangira, ariko icy’ingenzi ni uko amafaranga yinjira azongera imbaraga muri gahunda z’uburezi n’imyidagaduro y’abana barererwa muri Sherrie Silver Foundation.

Ibi birori bizarangwa n’udushya twinshi, harimo imyambaro yihariye, ibirori byo mu rwego rwo hejuru, ndetse n’amahirwe yo guhurira ahantu hamwe n’abantu bafite izina rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo.

The Silver Gala yitezweho kuba ikimenyetso cy’uko ibikorwa by’abahanzi b’Abanyarwanda bigenda bigera ku rwego rwo hejuru, haba mu mitegurire, mu rwego rw’inyungu, ndetse no mu nyungu z’imibereho myiza. Ibi birori bizaririmbamo kandi Massamba Intore, Butera Knowless, Chriss Eazy, ndetse na Ross Kana. Kanda hano ubashe kugura itike mu birori bya The Silver Gala

Sherrie Silver utegura ibirori bya “The Silver Gala” bigiye kubera muri BK Arena ku nshuro ya mbere 

Itike ya menshi mu birori bya Sherrie Silver izaba igura miliyoni 1.2 Frw – ibintu bitari bisanzwe mu bitaramo byabereye muri BK Arena 

Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kwamamara mu kubyina ku rwego mpuzamahanga, akomeje gushyira imbere ibikorwa byo gufasha abana batishoboye


“The Silver Gala” ni ibirori bigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana binyuze muri Sherrie Silver Foundation

The Ben mu gitaramo cyo kumurika Album ye “Plenty Love” cyabereye muri BK Arena ku ya 1 Mutarama 2025 

Itike ya Business Suite mu gitaramo cya The Ben yaguraga miliyoni 1.5 Frw igenewe abantu 25 

Mu bitaramo byabereye muri BK Arena, The Ben ni umwe mu bahanzi baciye agahigo mu gutanga itike zihenze cyane


Imbonerahamwe igaragaza uko amatike mu birori 'The Silver Gala' bya Sherrie Silver ahagaze ku isoko

KU NSHURO YA MBERE, IBIRORI 'THE SILVER GALA' BYARANZWE N'UBWITABIRE BWO HEJURU


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...