Mu
birori byihariye byateguwe ku bw’umuryango yashinze, Sherrie Silver Foundation,
byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025 muri BK
Arena, uyu mukobwa w’umunyarwandakazi wubatse izina ku rwego mpuzamahanga
yahurije hamwe inshuti ze n’abafatanyabikorwa, bamufasha gukusanya inkunga yo
gufasha abana batishoboye.
Mu
buryo bw’amateka, Sherrie Silver yifashishije “auction” — uburyo bwo kugurisha
ibintu bihari ariko hagamijwe gukora ibikorwa by’urukundo. Uhereye ku myenda,
amajoro yo mu mahoteli y’icyubahiro kugeza ku rugendo rwo gusura ingagi, buri
kimwe cyashyizwe mu cyamunara cyari gifite isura y’ubugiraneza.
Mu
gihe abashyitsi bari bategereje umuziki n’akanyamuneza, amaso yose yari ku
byagurishwaga n’ukuntu ibiciro byari kuzamuka mu buryo butunguranye.
Mu
byagaragaye nk’ibyishimo by’ikirenga, Miss Mutesi Jolly ni we wazamuye urusaku
mu cyumba ubwo yakuraga mu cyamunara umwenda w’Ikipe ya Paris Saint-Germain
(PSG) wasinyweho n’abakinnyi bayo.
Uyu
mwenda wari watangiye kugurishwa ku madolari 700, ariko byarangiye Miss Jolly
atanze $1000 (asaga 1,430,000 Frw), atsinda abawushakaga. Abari aho bamuhaye
amashyi y’urufaya, nk’ikimenyetso cy’uko ubwitange bwe bwakoze ku mitima.
Si
Jolly wenyine wagize umutima wo gufasha. Muri iryo joro, hatanzwe amafaranga
atari make ku bindi bintu byagurishwaga:
$2000
– Amafaranga yatanzwe n’uwaguze ijoro rimwe muri Hotel yo mu rwego rwo hejuru. $1800
– Amafaranga yatanzwe ku ijoro ryo kurara muri Hoteli yo mu Kiyovu. $850 –
Amafaranga yatanzwe ku majoro abiri yo kurara muri Hoteli yo ku Kibuye. $2900 –
Amafaranga yatanzwe ku rugendo rwo gusura ingagi. $1200 – Undi yatanze aya ku
kindi gikorwa cy’urukundo.
Itike
y’indege ya Brussels Airlines – nayo yagurishijwe mu cyamunara.
Iyo
uteranyije amafaranga yose yatanzwe mu cyamunara nk’uko bigaragara hejuru: $2000
+ $1800 + $850 + $2900 + $1200 + $1000 = $9750
Ni
ukuvuga ko Sherrie Silver yakusanyije amadorali 9,750, angana n’arenga Miliyoni
20 n’ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda (20,700,000 Frw), hakiyongeraho andi
yaturutse ku itike y’indege n’andi yatanzwe n’abitabiriye batigeze batangazwa
ku mugaragaro.
Mu
ijambo rye, Sherrie Silver yavuze ko “Icyiza ni uko abantu bifatanyije natwe
kugira ngo abana benshi babone icyizere cy’ubuzima. Ndashimira buri wese
witanze n’ababikoze bafite umutima wo gufasha.”
Yongeyeho
ko aya mafaranga azifashishwa mu bikorwa by’uburezi, ubuzima n’imibereho myiza
y’abana batishoboye bafashwa n’umuryango we.
Mu
gihe abari aho basohokaga bafite ibyishimo ku maso, Sherrie Silver yagaragaye
ashimira buri wese wamufashije, ashimangira ko ibikorwa nk’ibi bizajya bikorwa
kenshi kugira ngo urukundo rutazagabanuka.
Iri
joro ryasize isomo rikomeye: ko imbyino, imideli n’itumanaho byiza bishobora
kuba urufunguzo rwo guhindura ubuzima bw’abandi.
Sherrie
Silver yongera kwandika izina rye mu mitima y’abanyarwanda, atari nk’umubyinnyi
wabiciye bigacika muri “This Is America”, ahubwo nk’umunyadufasha wateye
intambwe mu guteza imbere urukundo n’ineza.


Sherrie Silver yambaye uburanga n’icyizere – ijoro ry’urukundo n’ubugiraneza muri The Silver Gala

Umubyinnyi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Sherrie Silver yinjiranye isura y’umutima ufasha, byose ku nyungu z’abana bo muri Sherrie Silver Foundation
UKO BYARI BYIFASHE MBERE Y'IBIRORI BYA THE SILVER GALA
NIYO BOSCO, LAMPER NA 'TUKOWOTE' BACANYE UMUCYO KURI 'RED CARPET
IBYAMAMARE BYAVUZE KU BIRORI BYA THE SILVER GALA BYITABIRIYE KU NSHURO YA KABIRI
SHARIFA WABAYE IGISONGA CYA KANE CYA MISS RWANDA 2016 TWAGANIRIYE
