Sherrie Silver yahakanye ibyo kuzasusurutsa abitabira umukino wa APR FC na Power Dynamos

Imikino - 15/08/2025 8:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Sherrie Silver yahakanye ibyo kuzasusurutsa abitabira umukino wa APR FC na Power Dynamos

Umunyarwanda w'umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver yahakanye ibyo kuzasusurutsa abazitabira umukino wa APR FC na Power Dynamos muri Stade Amahoro.

Kuri iki Cyumweru ni bwo ikipe y’Ingabo y’igihugu itangira gahunda yiswe Inkera y’Abahizi izaberamo imikino itandukanye ya gicuti. Ku ikubitiro saa Cyenda muri Stade Amahoro izakina na Power Dynamos yo muri Zambia.

APR FC ibinyujije ku mbunga nkoranyambaga yari yatangaje ko Sherrie Silver Foundation iri mu bazasusurutsa abazitabira uyu mukino, gusa Sherrie Silver yabihakanye avuga ko atari byo.

Abinyujije kuri Instagram yanditse ati: ”Hari amakuru atariyo ahari ko nzataramira muri Stade Amahoro muri izi mpera z’Icyumweru. Ibi ntabwo ari byo. Igihe nzogera gutaramira mu Rwanda ni muri The Silver Gala kandi nta kindi gihe keretse ari njye ubyitangarije ubwanjye. Ni gake ntarama kandi buri gihe nifuza ko iyo mbikoze biba ibidasanzwe. Murakoze kubyumva”.

Nyuma y’ibi ikipe ya APR FC nayo yahise isiba ifoto yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga imenyesha abantu ko Sherrie Silver Foundationa izasusurutsa abizitabira umukino wayo na Power Dynamos. Iyi kipe yo muri Zambia izakina na APR FC, yageze mu Rwanda ku wa Kane ninjoro.

APR FC yatangaje ko Sherrie Silver Foundation izasusurutsa abizatabira umukino wayo na Power Dynamos

Sherrie Silver yahakanye ibyo gususurutsa abantu bazitabira umukino wa APR FC ku Cyumweru muri Stade Amahoro


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...