Arsenal ni imwe mu makipe yabayeho akomeye ndetse bigera naho mu mwaka w’imikino wa 2003/2004 yandika amateka yo gutwara igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza idatsinzwe.
Gusa nyuma yaho
ntabwo ibintu byagenze neza dore ko ari cyo gikombe cya shampiyona yaherukaga
kugeza ejo AFC Bournemouth inganyije na Manchester City, ikabasha kongera kucyegukana. Muri iyo myaka abafana
bayo bagiye bahangayika bibaza igihe bazongera kugitwarira.
Nyuma y’uko babigezeho bari mu byishimo bikomeye.
Bamwe muri abo harimo n’ibyamamare byo mu Rwanda uhereye ku banyamakuru ba
siporo.
Hari abanyamakuru nka Rugaju Reagan, Imfurayacu Jean
Luc, Roben Ngabo na Claude Hit dore ko bahise bahurira hamwe nk'uko bigaragara mu
mashusho yabo bari mu byishimo bikomeye bashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Hari kandi na
Sam Karenzi wagaragaje ibyishimo binyuze kuri X. Mu bandi bagaragaje ibishimo
harimo Coach Gael, Sibomana Patrick wakiniye Amavubi n’abandi.
Sherrie Silver nawe usanzwe ufana cyane Arsenal abinyujije kuri Instagram yashyizeho amafoto ari kuri Stade y'iyi kipe, Emirates, ari kumwe n’abakinnyi bayo batandukanye.
Ayo mafoto yayaherekesheje amagambo agira ati: ”Amarangamutima ahari ubu!!! Nta muntu ukwiye iyi ntsinzi kurusha abafana ba Arsenal. Tuzi uburyo twababaye turi hamwe cyane, ariko kuri iyi nshuro amaherezo turabikoze”.
