Bisa
n'aho ari igitaramo kizavugwa ibihe n'ibihe, ahanini biturutse ku kuba
cyarahuje abaraperi gusa, kandi bose babonetse.
Ni
igitaramo Riderman na Bull Dogg bateguye bagamije kumurika indirimbo esheshatu
bakubiye kuri Album 'Icyumba cy'amategeko'.
Banzura
kugikora kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024, muri Kigali Conference
and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni
nako byagenze kuko bashyigikiwe n'ibihumbi by'abantu, ariko kandi
ntibatengushwe n'abaraperi Kenny K Shot, Ish Kevin, Siti True Karigombe, Tuff
Gang, Bushali na B-Threy batumiye kwifatanya n'abo muri iki gitaramo.
Ariko
kandi abarimo Chriss Neat n'umuraperi Kivumbi batunguranye muri iki gitaramo,
bishimirwa mu buryo bukomeye binyuze mu ndirimbo baririmbye.
Kuva Saa Kumi z'umugoroba, abantu bari batangiye kugera ahabereye iki gitaramo,
kandi buri wese yaserutse mu mwambaro wa Hip Hop.
Umubare
munini wari wiganjemo urubyiruko, rwambaye amashati, amapantalo, imipira,
ingofero, amasengeri byose bibasanisha n'injyana ya Hip Hop.
Ariko
kandi inkweto zizwi nka 'Timba' zabaye icyitarusange muri iki gitaramo, ku buryo
aho wateraga akajisho wabonaga ko buri wese yiteguye.
Ni nako byagenze ku baraperi! InyaRwanda igiye ku kwereka amafoto agaragaza uko buri muraperi yaserutse muri iki gitaramo.
Umuraperi
Green P yaserutse yambaye umupira w'ibara ry'umweru, Bandana irimo amabara
y'umutuku, ipantalo icuyutse, isaha ku kuboko, umusatsi yakaraze.
Bull Dogg yigaragaje mu isura ebyiri. Yari yambaye inkweto y'ibara ry'umweru, ikoboyi irimo ubururu bwerurutse, shenete ndende mu gituza, umusatsi yakaraze ndetse na Lunette z'umukara. Ariko jandi yari yambaye umupira w'umweru.
P-Fla
yishimiwe mu buryo bukomeye. Yari yambaye imyenda yiganjemo cyane umweru.
Yaserutse mu ipantalo y'umweru, umupira w'umukara, ikote ryoroshye ririmo
umweru, umukara n'umutuku werurutse. Yari yambaye kandi ingofero y'umutuku, mu
ntoki afite Bandana y'umutuku. Inkweto yeguye hejuru y'umweru.
Riderman
yahinduye imyenda inshuro ebyiri. Yambaye ipantalo n'ishati byo mu ibara rya
kaki, n'inkweto ya Timba. N'ingofero yari kaki. Ariko kandi mu ishati harimo
amabara y'umutuku werurutse. Yari afite impeta nyinshi ku ntoki, udukomo,
Lunette z'umukara, yaziritse Bandana ku ipantalo.
Riderman
kandi yagaragaje mu myambaro irimo ingofero y'ubururu, ishati y'umukara, isaha
Ku kuboko, udukomo twinshi, n'impeta.
Umuraperi
Fireman yitaye ku mabara amusanisha n'ingwe. Yaba ku ipantalo ndetse n'inkweto yari yambaye. Ariko kandi yari yambaye umupira w'ibara ry'umweru, agakomo ku
kuboko, n'isaha ku kuboko kw'ibumoso. Ntiyibagiwe kandi ingofero y'ibara
ry'umukara.








Amafoto
agaragaza imyambarire y’umuraperi Riderman muri iki gitaramo






Uko
Bull Dogg yaserutse n’imyambarire yitayeho yiganjemo imikufi myinshi






Amafoto
y’Umuraperi Green P uri mu bakomeye muri Tuff Gangs





Umuraperi P-Fla yitaye cyane ku mwambaro wiganjemo umwana n’umweru




Umuraperi Bruce the 1St yaserutse yambaye ikabutura, ingofero n'ibindi

Umuraperi Fireman ni uko yaserutse- Yaryohewe n'urubyiniro ku buryo kuva kuri 'stage' byabafashe umwanya



Umuraperi Kenny K Shot yitaye cyane ku myambaro irimo ibara ry'umukara











Amafoto ya Kivumbi- Yambaye isaha ku kuboko kw'iburyo, shenete mu ijosi n'ibindi






Umuraperi Siti True Karigombe yitaye cyane ku mipira n'ikote rimenyerewe cyane ku baraperi










Amafoto y'umuraperi B-Threy waserutse mu gisirubeti, uturindantoki, amatarata y'ibara ry'umweru, ifoto y'umwana we mu gituza n'ibindi






Amafoto y'umuraperi Bushali waserutse mu myambaro y'umukara n'umutuku






Amafoto y'umuraperi Ish Kevin waserutse yambaye inkweto izwi nka 'Timba', umupira w'ibara ry'umukara n'ibindi
P-FLA YAGARUTSE KU RWIBUTSO AFITE KURI JAY POLLY
">RIDERMAN YAGARUTSE KU RUHARE RWA JAY POLLY MU GUTEZA IMBERE HIP HOP
