Shene ya Ross Kana yibwe, inyuzwaho intambara ya Amerika, Israel na Iran

Imyidagaduro - 23/03/2026 7:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Shene ya Ross Kana yibwe, inyuzwaho intambara ya Amerika, Israel na Iran

Shene ya YouTube y’umuhanzi nyarwanda Ross Kana yateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwibwa n’abantu bataramenyekana, bayikoresha mu kunyuzaho amakuru ajyanye n’intambara ivugwa hagati ya United States, Israel na Iran.

Ibi byatangiye kumenyekana cyane mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026, ahagana saa tatu z’ijoro, ubwo abakunzi b’uyu muhanzi batangiraga kubona impinduka zidasanzwe kuri shene ye ya YouTube.

Gusa amakuru agaragaza ko ikibazo cyari cyatangiye mbere yaho ku gicamunsi, ahagana saa munani, ubwo bamwe mu bayikurikirana batangiraga kubona ibintu bitari bisanzwe. Kugeza ubu, iyi shene yakuwe ku murongo kuko ntigaragara.

Abasuraga iyi shene basangaga igifite izina rya Ross Kana, ariko iyo winjiraga mu mashusho (videos), ugahita ubona ibiganiro n’amakuru ya televiziyo yo muri Amerika, by’umwihariko iby’igitangazamakuru Fox News.

Aya makuru yanyuzwagaho yibandaga ku ntambara iri kuvugwa hagati y’ibihugu bya Amerika na Israel bihanganyemo na Iran.

Muri ayo mashusho, havugwaga ko Perezida wa Amerika, Donald Trump, ategerejwe kugeza ijambo ku baturage, abagezaho aho ibintu bigeze muri iyi ntambara.

Mu kiganiro kigufi Ross Kana yagiranye na Isibo binyuze muri ‘The Choice Live’, yavuze ko shene ye yinjiriwe n’abantu ataramenya, ashimangira ko yahise atangira gukorana n’abantu banyuranye ndetse na YouTube mu gushaka uko yayigarura. Yagize ati: “Twahuye n’ikibazo cyo kwibwa shene, ariko turi gukora ibishoboka byose ngo iyigaruke vuba.”

Ibi bibaye mu gihe hakomeje kwiyongera ibibazo by’ubujura bwo kuri internet (hacking), byibasira cyane cyane shene z’abahanzi n’ibyamamare bifite abakurikirana benshi, bikunze gukoreshwa mu gukwirakwiza amakuru atari ayabo cyangwa agamije kuyobya abantu.

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba inkingi ya mwamba mu kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi n’ibyamamare, ni na zo ziri kwibasirwa n’abajura b’ikoranabuhanga barushaho gukoresha amayeri akomeye.

Ibi si ikibazo cyihariye kuri Ross Kana gusa, ahubwo ni ikibazo kiri gufata indi ntera ku rwego mpuzamahanga, aho shene zifite abakurikirana benshi ziri ku isonga mu kwibasirwa.

Abasesenguzi mu by’ikoranabuhanga bagaragaza ko kwinjira muri shene za YouTube bitabaho ku bw’impanuka, ahubwo biterwa n’amayeri aba yateguwe neza.

Uburyo bukunze gukoreshwa ni ubwitwa phishing, aho nyiri konti yoherezwa ubutumwa bumwiyitirira nk’ubuva kuri YouTube cyangwa ku bafatanyabikorwa. Aba basabwa gukanda ku murongo runaka cyangwa kwinjiza amakuru yabo, batabizi bagahita bayashyikiriza abajura.

Hari kandi uburyo bwo kohereza dosiye zirimo virusi (malware), zishobora kwiyitirira indirimbo, amasezerano cyangwa software runaka. Iyo zimaze gufungurwa, zihita ziha abajura uburenganzira bwo kugera kuri konti z’umuntu.

Ikindi ni uko hari benshi bagikoresha amagambo y’ibanga yoroshye cyangwa amwe kuri konti nyinshi, bigatuma iyo imwe yibwe, n’izindi zihita ziboneka. By’umwihariko, kudakoresha uburyo bwo kongeraho ubwirinzi (Two-Factor Authentication) bituma konti zoroshya kwinjirwamo.

Shene ya YouTube ya Ross Kana yateje urujijo nyuma yo kwinjirwamo n’abajura bayinyuzaho amakuru y’intambara


Ross Kana yavuze ko ari gukora ibishoboka byose ngo agarure shene ye yibwe


Abakunzi ba Ross Kana batunguwe no kubona shene ye yahindutse nk’iya Fox News




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...