Shemi na Kid from Kigali bategerejwe mu gitaramo kizaherekeza Shampiyona y’Isi y’Amagare

Imyidagaduro - 22/09/2025 10:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Shemi na Kid from Kigali bategerejwe mu gitaramo kizaherekeza Shampiyona y’Isi y’Amagare

Abahanzi nyarwanda Shemi na Kid from Kigali bategerejwe mu gitaramo “World Champs Night Life”, kizabera kuri Kigali Universe ku wa 27 Nzeri 2025 kizaherekeza Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera mu Mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo kizahuza abahanzi nyarwanda n’abanyamahanga barimo Bensoul na Nviiri The Storyteller bakomoka muri Kenya, kikazaba umwanya wo gususurutsa abafana no kugaragaza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Gibril Shema Mico [Shemi] yamenyekanye mu 2023 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere “Peace of Mind”, yahise ikwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse igera kuri za miliyoni z’abayumvise ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Uyu musore yatangiye kuririmba akiri muto, ahanini ashyigikiwe na The Ben, umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya R&B.

Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo Peace of Mind, Solo yakoranye na DJ Pyfo, Ntagotwa ya Kevin Klein, One Time, n’izindi nyinshi. N’ubwo yageze ku izina rikomeye, yigeze guhagarika ibikorwa bye by’umuziki kugira ngo abanze asoze amashuri ye yisumbuye.

Brian Kimonyo wamamaye nka Kid from Kigali, ni umuraperi wakoreraga cyane umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko muri iki gihe abarizwa mu Rwanda.

Uyu musore afite indirimbo zirimo nka “Business”, yakoranye n’umuraperi wa Amerika Skilla Baby, isaba urubyiruko rufite impano mu Rwanda kwizerera mu muco wabo.

Kid yatangiye kumenyekana mu 2019 ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu mashusho ye ya ‘freestyle’, akaba yaragiye agaragara ku rubuga rwa BBC 1Xtra nk’umuraperi ufite impano ikomeye iri kuzamuka.

Shampiyona y’Isi y’Amagare ni rimwe mu marushanwa akomeye ku Isi yateguwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI). Iyi shampiyona ihuza abakinnyi b’amagare bakomeye ku rwego rw’Isi bahagarariye ibihugu byabo, bakarushanwa mu byiciro bitandukanye birimo: ‘Road race, isiganwa ry’umuntu ku giti cye (individual time trial) n’isiganwa ry’amakipe (Team relay).

Kuva yatangira mu 1921, iri rushanwa ryagiye rihuza ibihugu birenga 70, rikanakurura ibihumbi by’abafana. Muri 2025, Kigali yabaye umujyi wa mbere muri Afurika wakiriye iri rushanwa, ishema rikomeye ku Rwanda no ku mugabane w’Afurika, kuko ryerekana ubushobozi bwo kwakira ibirori mpuzamahanga no guteza imbere siporo y’amagare.

Uyu mwaka, Shampiyona y’Isi y’Amagare yatangiye ku itariki ya 21 Nzeri 2025 ikazasozwa ku wa 28 Nzeri 2025, igatwara umunani y’ibikorwa bikomeye ku rwego rw’Isi.

Iki gitaramo “World Champs Night Life” kizaba umwanya mwiza wo kwerekana umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu bufatanye bwa Shemi na Kid from Kigali, Nviiiri na Bensoul banahuza imbaraga n’abahanzi baturutse muri Kenya, bitezweho kongera imbaraga mu gususurutsa abafana b’umuziki n’abakunzi b’amagare baturutse imihanda yose. 


Shemi yiteguye gususurutsa abafana be mu gitaramo kizabera muri Kigali Universe 


Umuraperi Kid from Kigali azaririmba muri iki gitaramo kizaherekeza Shampiyona y’Isi y’Amagare 


Abahanzi b’icyitegererezo b’u Rwanda bazahurira n’abanyamahanga nka Bensoul na Nviiri The Storyteller mu gitaramo kizaherekeza Shampiyona y’Isi y’Amagare

 

Shampiyona y’Isi y’Amagare – abahanzi bakomeye bategerejwe mu Mujyi wa Kigali ku wa 27 Nzeri 2025

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'AHWI' YA KID FROM KIGALI

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YINDIRIMBO 'NTIBANYURWA' YA SHEMI NA BULL DOGG



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...