90% Shema Ngoga Fabrice ni we uhabwa amahirwe yo
kuzatorerwa kuyobora FERWAFA, kuko mu
matora azaba ahanganye na Yego na Oya kuko we n’itsinda rye ni bo bonyine
bahanganiye umwanya wo kuyobora FWRWAFA.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda, Shema Ngoga
Fabrice nawe yashimangiye ko APR FC na Rayon Sports ari amakipe akomeye hano mu
Rwanda ndetse biba bigomba kwitondera kuyafatira ibyemezo kubera ko ari amakipe
aba ahanganiye ibikombe.
Shema Ngoga Fabrice yagize ati: “Icya mbere ni amakipe afite
abafana benshi kandi ahora mu rugamba rwo gutwara ibikombe kandi buri muntu aba
ashaka gutsinda. Buri kanya iyo twumvishe amakimbirane tuyumva mu mikino ariko
hafatwa ibyemezo ntibivugweho rumwe."
Shema Ngoga Fabrice yifashishije urugero rwa Mukura
VS na Rayon Sports mu mukino wigeze guhuza aya makipe yombi mu gikombe cy’Amahoro
maze umuriro ukabura, avuga ko ikibazo cy’amategeko cyabayeho impaka zikaba
nyinshi kitakagombye kubaho kuko nabyo biteza amakimbirane mu mupira w’amaguru
Ati: “Hari ibintu bimwe bigomba gusobanuka mbere y’igihe.
Reka ntage urugero. Rayon yigeze gukina na Mukura, sinzi niba ari ku munota wa
mirongo itandatu na kangahe umukino urahagarara. Ihagarara kubera iki, ikibazo
cy’umuriro.
Iyo ukurikirana ntabwo ufata umwanzuro, bakubwira
ko habayeho Cas de Force Mageure. Cas de Force Mageure ni ikintu cyakwituraho
utabifitemo uruhare. Ibura ry’umuriro ni ku giti cyawe nk’umuntu wafashe
icyemezo cyo gukina nijoro. Uwo mwanzuro ni nk’ibintu ujya wumva ariko hari hari
uburyo wari gukosora na mbere”
Yashimangiye ko kwirinda
ibibazo nk’ibi ari ugushyiraho amategeko abisobanura. Ati “Icya mbere cyo
gukosora ni iki? Ni amabwiriza ajyanye na shampiyona yacu abantu
bakabisobanukirwa ndetse n’abantu bakabisinyira. Nihaba ikibazo itegeko
twashyizeho rifite uko rizabisobanura utarinze uvuga ngo turajya muri komite y’ubujurire,
iryo tegeko ryonyine rigomba kuguhana nta ndimi ebyiri."
Ku kijyanye n’ikibazo cy’abasifuzi kitajya kivugwaho
rumwe naho yavuze ko kigomba gukosorwa hakarebwa impamvu
ibitera.
Hari ikintu nita Kinyamwuga, ibivugwa biravugwa ariko
icyo nasaba muduhe amahirwe turebe ko twabihindura niba binahari kuko njyewe nta
muntu urampamagara kandi nanjye sindahamagara kuri FERWAFA ngo muduhe uyu
musifuzi. Umusifuzi iyo bamuhamagaye aba aje gukora akazi ke, ntabwo aba aje
gukorera akazi ikipe iri gukina."
Shema Ngoga Fabrice yemeje ko we n’ikipe
bazafatanya bari mu ngamba zikakaye zo gukebura abasifuzi. Ati:“Nagiye nganira n’abo
tuzakorana ko tuzareba ibihano bikakaye mu gihe umusifuzi ufatiwe muri icyo
cyuho akabibazwa. Tugomba guhindura imyumvire y’abantu bumva ko kanaka yampamagaye
reka mufashe. Natwe FERWAFA hari ikintu turi gutekereza gukora. Ni gute dufata
icyo bita abasifuzi Elite bamwe badafite akazi bakitwa ko ari abakozi ba
FERWAFA, akajya ahembwa umushahara."
Shema Fabrice yijeje abanyarwanda gukora impinduka muri FERWAFA
Shema Fabrice yijeje impinduka mu misifurire