Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Urukiko rwisumbuyeho rwa
Nyarugenge rwagejejweho amasezerano Shema Fabrice yagiranye n’Ubushinjacyaha ku
byaha yari akurikiranyweho. Muri aya masezerano, yemeye ibyaha aregwa byo gutanga
Sheke ebyiri zitazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe
uburiganya.
Yishyuye ibihumbi 600 by’Amadorali biri kuri izi Sheke ndetse
Ubushinjacyaha bumusabira igihano cy’amezi atandatu asubitswe mu gihe cy’umwaka
umwe no gutanga ihazabu ingana na miliyoni 3 Frw.
Kuri ubu Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahaye umugisha aya masezerano bituma Shema Fabrice ahita arekurwa.
Ibi byaha yari akurikiranyweho ni ibyavuye ku
masezerano Kompanyi ye Africa Medical Supplier icuruza ibikoresho bitandukanye
by’ubuvuzi yari yaragiranye n’ikigo cya BZL
International General Trading LLC cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu akaba ari cyo yari yarahaye izi Sheke zitazigamiye.
Shema Fabrice arakomeza kuyobora FERWAFA?
Mu buryo bw’amategeko ntabwo Shema Fabrice acyemerewe gukomeza kuyobora FERWAFA bitewe n’uko yakatiwe igihano cy’amezi atandatu nubwo ari igisubitse.
Amategeko agenga FERWAFA
ntabwo yemerera umuntu wakatiwe igihano cy’amezi atandatu cyangwa arenzeho kuba
umuyobozi wayo.
Shema Fabrice yatorewe kuyobora iri shyirahamwe tariki ya 30 Kanama mu mwaka ushize atorewe manda y’imyaka ine.

