Shema Fabrice wafunguwe ntiyemerewe gukomeza kuyobora FERWAFA

Imikino - 22/09/2026 11:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Shema Fabrice wafunguwe ntiyemerewe gukomeza kuyobora FERWAFA

Hakomeje kwibazwa niba Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice azakomeza kuriyobora nyuma y’uko akatiwe igihano cy’amezi atandatu asubitse.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Urukiko rwisumbuyeho rwa Nyarugenge rwagejejweho amasezerano Shema Fabrice yagiranye n’Ubushinjacyaha ku byaha yari akurikiranyweho. Muri aya masezerano, yemeye ibyaha aregwa byo gutanga Sheke ebyiri zitazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Yishyuye ibihumbi 600 by’Amadorali biri kuri izi Sheke ndetse Ubushinjacyaha bumusabira igihano cy’amezi atandatu asubitswe mu gihe cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu ingana na miliyoni 3 Frw.

Kuri ubu Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahaye umugisha aya masezerano bituma Shema Fabrice ahita arekurwa. 

Ibi byaha yari akurikiranyweho ni ibyavuye ku masezerano Kompanyi ye Africa Medical Supplier icuruza ibikoresho bitandukanye by’ubuvuzi yari yaragiranye n’ikigo cya BZL International General Trading LLC cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu akaba ari cyo yari yarahaye izi Sheke zitazigamiye.

Shema Fabrice arakomeza kuyobora FERWAFA?

Mu buryo bw’amategeko ntabwo Shema Fabrice acyemerewe gukomeza kuyobora FERWAFA bitewe n’uko yakatiwe igihano cy’amezi atandatu nubwo ari igisubitse. 

Amategeko agenga FERWAFA ntabwo yemerera umuntu wakatiwe igihano cy’amezi atandatu cyangwa arenzeho kuba umuyobozi wayo.

Shema Fabrice yatorewe kuyobora iri shyirahamwe tariki ya 30 Kanama mu mwaka ushize atorewe manda y’imyaka ine.

Amategeko agenga FERWAFA ntabwo yemerera umuntu wakatiwe igihano cy’amezi atandatu cyangwa arenzeho kuba umuyobozi wayo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...