Ni mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabaye kuri uyu wa 26 Kanama 2026 nyuma y’uko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 11 Kanama 2026.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Sheki zitazigamiye akurikiranweho gutanga ari ebyiri aho imwe iriho ibihumbi 400 by’Amadorali ya Amerika naho indi ikaba iriho ibihumbi 200 by’Amadorali ya Amerika.
Ni Sheki zatanzwe tariki ya 5 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka ushize ziturutse ku masezerano afite agaciro k’asaga miliyoni 1 z’Amayero sosiyete ya Shema Fabrie yitwa Africa Medical Supply icuruza ibikoresho by’ubuvuzi yagiranye na ABZL International General Trading LLC ikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ubushinjacyaha bwavuze ko aya masezerano yasinywe mu kwezi kwa mbere muri 2024 ndetse ko amafaranga yose bari bavuganye yagombaga kwishyurwa bitarenze ukwezi kwa Mbere.
Bwavuze ko aya masezerano atubahirijwe kugeza ubwo hatanzwe Sheke zitazigamiye zo muri I&M Bank aho iyi banki yanabyemeje. Bwavuze ko kandi Shema Fabrice yagiye yizeza ABZL International General Trading LLC kwishyura ariko ntabikore.
Shema, yahakanye ibyaha ashinjwa. Yemeye ko ayo amasezerano ahari, ndetse ko n'iyo Kompanyi atari amasezerano ya mbere yari agiranye nayo dore ko mbere hari ayo bagiranye agenda akagenda neza.
Yavuze ko mu masezerano bagiranye harimo ko kwishyura bigomba gukorwa muri Banki yo muri Dubai ndetse ko bwa mbere hishyuwe ibihumbi 400 $ bikagenda neza.
Shema yavuze ko bwa kabiri baje kwishyura andi mafaranga arimo ya Banki yo muri Dubai ntiyafate ahubwo ikayabasubiza ivuga ko iyo konti ifite ikibazo idashobora kwakira amafaranga.
Yavuze ko mu masezerano harimo ko mu gihe habaye ikibazo kuri konti, ABZL yasabwaga gutanga indi yoherezwaho amafaranga. Yabwiye Urukiko ko yasabye ko bahindura konti hazamo ikibazo aho basabwaga kwishyura amafaranga kuri konti zitandukanye.
Shema yavuze ko umwe mu banyamigabane, ari na we watanze ikirego, yafashe iyo sheki, yongeraho amagambo ye asaba ko yishyurwa kuri konti ya US Bank yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse anahindura amatariki.
Ngo akimara kubibona yahise abahamagara ababwira ko ibyo bakoze atari byo. Yavuze ko Ubushinjacyaha budafite kopi ya sheke itazigamiye ya I& M Bank ndetse ko atigeze anashyirwa muri ba bihemu nk'uko bijya bigenda ku bantu batanze Sheke itazigamiye.
Yavuze ko atemera ko yatanze sheke ebyiri. Yasabye ko yaburana ari hanze ndetse ko atatoroka dore ko Sosiyeye ye ibarizwa ku Isoko ry’Imigabane mu Rwanda kuva mu mwaka ushize ndetse bafite abantu 28 baguze imigabane.
Yavuze ko mu bigo byabagiriye icyizere bikomeye harimo Imbuto Foundation, Ejo Heza na Aguka. Yavuze ko ibi bigaragaza amasosiyete abafitiye icyizere bityo ko atatoroka ndetse anashimangira ko kuba ayobora FERWAFA nabyo ari indi ngingo.
Yerekanye ko afite imitungo ya Miliyari eshanu ndetse ko ayo mafaranga yari yasigaye mu masezerano akaba ari nayo ari kuri konte itazigamiye ahari.
Umwunganira mu mategeko yavuze ko ibigize sheki itazigamiye muri iki kibazo bituzuye. Yavuze ko Banki imenyesha uwatanze sheki itazigamiye ikamuha iminsi itanu yo gukemura icyo kibazo kandi ntabwo ibyo byakozwe.
Umwunganira mu mategeko yavuze ko aka kanya ibi bihumbi 600 by’Amadorali biri kuri konte bityo bakaba bafite ubushake bwo kurangiza ikibazo.
