Urupfu rwa Sheikh Ahmed rwatangajwe ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026 n’Ibiro by’Umujyi wa Dubai.
Uretse kuyobora Al Wasl, Sheikh Ahmed yari afite izindi nshingano zikomeye muri Dubai, zirimo kuba Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Polisi ya Dubai ushinzwe imirimo rusange.
Umuvandimwe we, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse n’Umuyobozi wa Dubai, yamwifurije kuruhukira mu mahoro.
Sheikh Ahmed yagize uruhare runini mu iterambere rya siporo n’umupira w’amaguru muri Dubai. Yari umwe mu bantu bagize uruhare mu ishingwa rya Al Wasl, ikipe yabaye imwe mu makipe azwi cyane muri ruhago yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Yabaye Chairman w’iyi kipe kuva mu 1960, nyuma aza gushyiraho Inama y’Ubutegetsi yayo ya mbere. Yakomeje kuyobora Al Wasl mu gihe cy’imyaka myinshi, ayiherekeza mu rugendo rwo kuba imwe mu makipe akomeye muri Dubai.
Muri iki gihe, Al Wasl iri ku mwanya wa kane muri shampiyona, aho ifite amanota 10 mu mikino itanu. Ikipe imaze kwegukana igikombe cya shampiyona inshuro umunani, aho iheruka kugitsindira muri shampiyona ya 2023/24.
Mbere yo kwinjira cyane mu bikorwa bya siporo, Sheikh Ahmed yari yaranabaye mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yayoboye ikigo cya gisirikare cyo muri Dubai.
Urupfu rwe rwakiriwe nk’igihombo gikomeye ku muryango wa Al Maktoum, siporo ndetse n’umupira w’amaguru wo muri Dubai.
Sheikh Ahmed bin Rashid Al Maktoum wagize uruhare mu iterambere rya ruhago y'i Dubai yitabye Imana
