Sheebah yahakanye ibyavugwaga ko yibagishije ngo atere neza

Imyidagaduro - 10/08/2025 7:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Sheebah yahakanye ibyavugwaga ko yibagishije ngo atere neza

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda, Sheebah Karungi, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaruka avuye muri Canada, aho yari amaze igihe ari mu biruhuko nyuma yo kwibaruka umwana we w’imfura. Igaruka rye ryahise ritera impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko umubiri we wahindutse cyane, by’umwihariko ku gice cyo hasi, bituma havuka ibihuha ko yaba yarakorewe Brazilian Butt Lift (BBL) kugira ngo asubirane imiterere myiza yahoranye mbere yo kubyara.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwamamaza igitaramo cye kigiye kuba nyuma y’igihe kinini adakora umuziki, Sheebah yahakanye ibyo bihuha, ashimangira ko impinduka zigaragara ku mubiri we ari izisanzwe ku mugore wese umaze kubyara.

Yagize ati: “Umugore wese wabyaye arabizi: nyuma yo kubyara, ikibuno n'amatako biragutse ku buryo busanzwe. Ni ibintu bisanzwe. Byongeye kandi, ndi Umunyankole kandi ndi n’Umunyarwandakazi, ayo moko azwiho kugira abagore bafite imiterere ikurura abantu."

Yakomeje avuga ko yishimira imiterere afite ubu kandi atifuza gusubira uko yari ameze mbere yo kubyara. Ati: “Sinkeneye kugabanya ibiro ngo nsubire uko nari meze mbere. Ndashaka gusa kugira ingano nziza, ishashagirana kandi ikurura. Bizantwara igihe, ariko ubu ndabinginze mwihangane mu gihe nkirimo kubikoraho."

Sheebah ateganya gukora igitaramo gikomeye muri uku kwezi, nyuma y’igihe kinini yari yarahagaritse ibikorwa bye bya muzika kugira ngo yite ku mwana we w’imfura yabyariye muri Canada.

Sheebah Karungi yamaganye ibihuha bivuga ko yibagishije ngo arusheho kugira imiterere myiza 

Yahamije ko atifuza no gusubirana imiterere yahoranye mbere yo kubyara 

Sheebah agarutse mu muziki nyuma y'igihe ari mu kiruhuko cyo kwiyutaho no kwita ku mfura ye yibarutse mu mpera za 2024


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...