Uyu muhanzikazi yabigarutseho mu
butumwa yanyujije ku rubuga rwa X mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri
2026, asangiza abakunzi be inkuru y’uburyo ubuzima bwe bwamwegereje mu rusengero
mu bihe bitandukanye, ariko atari buri gihe ajyayo agamije gusenga.
Sheebah yavuze ko yavukiye mu
muryango w’Abayisilamu, bityo ko kuba yaragiye mu rusengero akiri umwana byari
ibintu bitari bisanzwe kuri we. Yavuze ko ku nshuro ya mbere yagerageje
kujyayo, yakubiswe, bikamuviramo kutazongera kuhagaruka mu buryo bwo gusenga.
Ati: “Uyu munsi nagiye mu rusengero
ku bushake bwanjye, ku nshuro ya mbere mu buzima bwanjye. Navutse ndi
Umuyisilamu, kandi ku nshuro ya mbere nagiye mu rusengero nkiri umwana,
narakubiswe. Ni yo mpamvu ntigeze nsubirayo.”
Nubwo atari asanzwe ajya mu
rusengero agamije gusenga, Sheebah yavuze ko ubuzima bwe bwamujyanaga muri izo
nsengero cyane cyane mu gihe yari akiri muto kandi ari mu bihe bikomeye.
Yasobanuye ko kuva afite imyaka
hafi 14, hari igihe atabaga azi aho ari burare cyangwa aho yari bubonere
umutekano. Muri ibyo bihe, urusengero rwaje kuba ahantu yumvaga ashobora
guhungira, akaruhukira ndetse akabona akanya ko gutuza.
Ati: “Tekinikiye, maze kujya mu
rusengero inshuro nyinshi. Ariko njyayo kugira ngo mbeho, si ugusenga. Kuva
hafi mfite imyaka 14, hari igihe ntari nzi aho ndi burare cyangwa aho ndi
bubone umutekano, urusengero rwabaye ahantu nahungiraga.”
Sheebah yavuze ko rimwe na rimwe
yajyaga mu rusengero abantu bamaze gutaha, akinjiramo bucece, agashaka ahantu
hitaruye akaharyama. Hari n’igihe yajyagayo kugira ngo yihishe ibibazo byo mu
bwana bwe, yumve umuziki, abone amahoro ndetse abashe guhumeka no gutuza.
Ibyo byose byatumye urusengero
rumubera ahantu yari amaze kumenyeramo kuva kera, nubwo icyo gihe atari
asobanukiwe Imana nk’uko ayumva uyu munsi.
Yavuze ko iyo asubije amaso inyuma,
yumva ko Imana yari iri kumwe na we no muri ibyo bihe, nubwo we atari yabasha
kubyumva neza.
Ati: “Maze kujya mu rusengero kera
cyane mbere y’uko nsobanukirwa Imana nk’uko nyumva uyu munsi. Iyo nsubije amaso
inyuma, numva ko mu buryo runaka yari iri kumwe nanjye aho hantu kuva kera.”
Ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026,
Sheebah yagarutse mu rusengero ariko kuri iyi nshuro ibintu byari bitandukanye.
Ntiyari yagiye kuhahungira ubuzima
cyangwa gushaka aho aruhukira, ahubwo yari yahisemo kujyayo ku bushake bwe
kugira ngo ashimire Imana ibyo yamukoreye mu buzima.
Yavuze ko uyu mwaka wamubereye
umwanya wo gutekereza cyane ku buzima, urupfu, amasengesho yasubijwe ndetse
n’ibintu byinshi Imana yamuhaye ataranamenya niba abikwiye.
Ati: “Uyu munsi byari bitandukanye.
Uyu munsi nagiye kuko nashakaga kuba aho hantu nigeze kujya nshaka kurokoka no
kubona umutekano, ariko noneho nkaba nari ngiyeyo gusa kugira ngo nshimire
Imana.”
Sheebah yavuze ko yifuje gukoresha
uwo mwanya mu gushimira Imana, cyane ko amaze kubona ko hari byinshi yamuhaye
mbere y’uko ubwe abasha kubisobanukirwa cyangwa kumenya agaciro kabyo.
Sheebah yahisemo kujya gusengera mu
rusengero rwa Pastor Wilson Bugembe, umushumba uzwi cyane muri Uganda.
Yasobanuye ko impamvu yamuteye
guhitamo uru rusengero ari uko yumva afite umubano wihariye n’Imana, kandi ko
Wilson Bugembe yamusengeye mu rugo rwe ndetse no mu bindi bihe bitandukanye
by’ubuzima bwe.
Sheebah yavuze ko buri gihe iyo ari
kumwe na we yumvaga ubudahemuka n’imbaraga z’umwuka zimuranga, ari na yo mpamvu
yumvise ko ari ho yakwifuza kujya kuri uwo munsi udasanzwe.
Yashimye kandi uburyo yabonye
abantu benshi bateraniye hamwe, basenga kandi basingiza Imana bafite ukwizera
gukomeye, avuga ko byamukoze ku mutima.
Ati: “Nishimiye kubona abantu
bateraniye ahantu hamwe basingiza Imana bafite ukwizera gukomeye. Byari byiza
kandi numvise meze neza.”
Nubwo Sheebah yavuze ko yagiye mu
rusengero ku bushake bwe bwa mbere, yirinze gutuma abantu bumva ko yahise
ahinduka cyangwa afata indi myemerere.
Yasobanuye ko kuba yaragiye gusenga
atavuze ko ubu ari undi muntu cyangwa ko yahise ahinduka mu buryo bwose. Ahubwo
yavuze ko akiri wa wundi, ariko ko muri we afite urukundo akunda Imana ndetse
n’umutima wo kuyishimira.
Ati: “Ntabwo nahise nkizwa cyangwa
ngo mbe undi muntu. Ndacyari wa mukobwa umwe. Gusa nkunda Imana, ndashimira
ibyo yankoreye kandi nishimiye ko naje.”
Ni amagambo agaragaza ko kuri
Sheebah, urugendo rwo gusenga kuri uwo munsi rutari urw’impinduka zigaragara ku
bantu bo hanze, ahubwo rwari umwanya wihariye wo kureba inyuma ku buzima bwe,
ku byo yanyuzemo no ku byo avuga ko Imana yamufashijemo.
Sheebah yashimiye Pastor Wilson
Bugembe ku bw’amasengesho yamusengeye, uburyo yamwakiriye ndetse n’uko
yamufunguye imiryango nta kumucira urubanza.

Sheebah yavuze ko atazi igihe
azongera gusubira muri urwo rusengero, ariko ko yishimiye kuba yaragiye kuri
uwo munsi, asiga ubutumwa bugufi bugira buti: “Ntabwo nzi igihe bizongera
kubera, ariko tuzongera kubonana.”

