Ibi
yabigarutseho mu gihe ari mu cyiciro gishya cy’ubuzima bwe bwo kuba umubyeyi,
avuga ko kuba umubyeyi byamuhaye umwanya wo gutekereza ku mateka ye no
kwisuzuma ku byagiye bimuvugwaho mu myaka yashize.
Yavuze
ko hari inkuru nyinshi zitari zo zagiye zimwandikwaho, bityo akaba yumva igihe
kigeze ngo atangire kuvuga ukuri kwe no kugenzura uburyo inkuru ze zitambuka.
Sheebah
yavuze ko imwe mu ntego ze zikomeye ari ugufasha abagore bahura n’ibibazo
nk’ibyo yanyuzemo, binyuze mu kubavuganira no kubakangurira kumenya
uburenganzira bwabo.
Yibanze
cyane ku kamaro ko kwemera, ashimangira ko nta na rimwe umugabo akwiye kwegera
umugore mu buryo ubwo ari bwo bwose atabanje kumusaba uburenganzira
busobanutse.
Yagize
ati: “Abagabo bagomba kumenya ko buri kintu cyose kigomba kubamo ukwemera
k’umugore. Nta buryo bwo kubigendamo buhishwe cyangwa kubirengaho.”
Uyu
muhanzikazi yavuze ibi mu gihe ari gutegura ‘podcast’ nshya ateganya gutangiza,
izibanda ku ngingo ziremereye ariko zifite akamaro kanini mu buzima bwa buri
munsi, zirimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane rikorerwa abagore
bari gushaka akazi.
Yatanze
urugero rugaragaza uko bamwe mu bagabo bafite imyanya y’ubuyobozi bakoresha
nabi ububasha bafite.
Yasobanuye
ko hari aho umukobwa ajya gusaba akazi yiteguye neza, yambaye mu buryo
bwiyubashye kandi afite ibyangombwa byose, ariko aho kuganirizwa ku bushobozi
bwe, agahabwa ibitekerezo by’urukundo cyangwa agahamagarwa mu masaha adasanzwe,
agatumirwa mu hantu hadakwiye.
Sheebah
yavuze ko binyuze muri iyi ‘podcast’, azashyira ahagaragara bene ibi bikorwa,
anashishikarize abagore kumenya kubitandukanya no kubyanga.
Yemeza
ko hari abagabo benshi batinya ko ibi biganiro byajya ku mugaragaro, kuko
byatuma abagore barushaho kumenya ukuri no kutagwa mu mitego y’uburiganya.
Yasoje
ashimangira ko igihe kigeze ngo abagore bagire ijwi rikomeye, bavuga ku byo
bahura na byo batikanga, ndetse bakirinda abakoresha imyanya bafite mu
kubahohotera.

Sheebah
yavuze ko kuba umubyeyi byatumye afata icyemezo cyo kuvuganira abagore bahura
n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane abashaka akazi
