Sheebah Karungi yaserukanye n'imfura ye mu gitaramo azahuriramo na Bruce Melodie –AMAFOTO

Imyidagaduro - 05/03/2026 2:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Sheebah Karungi yaserukanye n'imfura ye mu gitaramo azahuriramo na Bruce Melodie –AMAFOTO

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda, Sheebah Karungi, yageze mu gihugu cy’u Bubiligi ari kumwe n’imfura ye y’umuhungu yise Amir, aho yitabiriye igitaramo azahuriramo na Bruce Melodie mu gitaramo cyiswe “Afro Legacy Eve of Women’s Day.”

Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026 mu mujyi wa Brussels mu Bubiligi, kikazayoborwa na Miss Muyango.

Sheebah Karungi yagaragaye ku mafoto yagiye hanze ari kumwe n’umwana we, ibintu byashimishije abakunzi be benshi bamaze igihe bakurikirana ubuzima bwe kuva yaba umuhanzi kugeza ubwo yabaye umubyeyi.

Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza ‘International Women's Day’ wizihizwa buri mwaka tariki ya 8 Werurwe, kikaba kizahuriza hamwe abakunzi b’umuziki w’Afurika batuye mu Burayi.

Ku wa 25 Ugushyingo 2024 ni bwo Sheebah Karungi yibarutse imfura ye, ibintu byabaye inkuru ikomeye mu myidagaduro ya Uganda kuko yari amaze imyaka myinshi ari umwe mu bahanzikazi bavugwa cyane muri iki gihugu.

Sheebah Karungi ni umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba. Yatangiye kumenyekana mu myidagaduro akiri muto cyane, aho yabanje kuba umubyinnyi mu itsinda ryari rikomeye muri Uganda ryitwa Obsessions.

Nyuma yo kumara igihe muri iri tsinda, Sheebah yaje gufata icyemezo cyo gutangira umuziki ku giti cye. Mu 2010 ni bwo yatangiye kumenyekana kurushaho, ariko izina rye ryatangiye kuvugwa cyane mu 2014 ubwo yasohoraga indirimbo “Ice Cream” yakunzwe cyane muri Uganda no mu karere.

Nyuma y’iyi ndirimbo, Sheebah yakomeje gushyira hanze izindi ndirimbo zakunzwe cyane zirimo: “Twesana”, “Nkwatako” ,“Enyanda”, “Sweet Sensation”, “Empeta” n’izindi.

Izi ndirimbo zamufashije kuba umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Uganda, ndetse aza no kwiyita “Queen Karma”, izina rihinduka nk’ikirango cye mu muziki.

Sheebah kandi yagiye atsindira ibihembo byinshi mu muziki muri Uganda, anitabira ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no hanze yayo.

Kuba Sheebah Karungi yarabyaye ntibyabujije ko akomeza ibikorwa bye bya muzika. Mu minsi ishize yakomeje kugaragara mu bitaramo no mu bikorwa bitandukanye by’umuziki, ibintu byerekana ko akomeje gukomera mu mwuga we.

Igitaramo agiye gukorera mu Bubiligi ari kumwe na Bruce Melodie kiri mu bigaragaza ko akomeje gutaramira abakunzi b’umuziki mu bice bitandukanye by’Isi, cyane cyane mu bihugu bituyemo Abanyafurika benshi.

Ku rundi ruhande, iki gitaramo kizaba ari n’umwanya wo guhuza abakunzi b’umuziki w’Afurika batuye mu Burayi, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore no kwishimira uruhare rw’abagore mu iterambere ry’umuziki n’imyidagaduro.

Abakunzi b’umuziki w’Afurika batuye mu Bubiligi no mu bihugu bihana imbibi na bwo biteze igitaramo gikomeye, cyane ko kizahuriramo abahanzi bafite izina rikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. 

Sheebah Karungi yageze i Brussels mu Bubiligi ari kumwe n’imfura ye Amir, aho yitabiriye igitaramo azahuriramo na Bruce Melodie mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 


Sheebah Karungi yaserukanye bwa mbere n’umwana we Amir mu rugendo rw’akazi, berekeje mu Bubiligi aho azataramira abakunzi b’umuziki w’Afurika batuye i Burayi 


Nyuma yo kwibaruka mu Ugushyingo 2024, Sheebah Karungi akomeje guhuza ubuzima bwo kurera n’umuziki, aho akomeje gutaramira abakunzi be mu bihugu bitandukanye

Sheebah Karungi ari mu bahanzi bazataramira i Brussels mu gitaramo “Afro Legacy Eve of Women’s Day”, kizaba kibanziriza kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Sheebah Karungi ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Uganda, akaba akomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bitaramo akorera mu Burayi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...