Shatta Wale yatunguranye atangaza ko yahagaritse umuziki

Imyidagaduro - 30/05/2026 10:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Shatta Wale yatunguranye atangaza ko yahagaritse umuziki

Umuhanzi w’icyamamare muri Ghana, Shatta Wale, yatangaje amagambo yatunguye benshi avuga ko yasezeye ku muziki burundu mu myaka itatu ishize, nyamara ibikorwa akomeje gukora bigaragaza ko akiri umwe mu bahanzi bahuze kandi bakurikirwa cyane muri Afurika.

Uyu muhanzi amazina ye nyakuri akaba Charles Nii Armah Mensah Jr., yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’inararibonye Bola Ray ku wa 28 Gicurasi 2026.

Mu gihe yabazwaga niba amafaranga amaze imyaka akorera mu muziki yarageze ku rwego rwamufasha kubaho neza atagikora umuziki, Shatta Wale yasubije adashidikanya ati: “Nasezeye ku muziki hashize imyaka itatu.”

Aya magambo yahise akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, kuko benshi bibajije uburyo umuntu uvuga ko yasezeye ku muziki ari nawe ukomeje gusohora indirimbo nshya, gukora ibitaramo bikomeye no gukomeza kuba mu bahanzi bavuga rikijyana muri Ghana.

Shatta Wale yavuze ko n’ubwo abantu benshi bakimubona nk’umuhanzi, muri iki gihe imbaraga ze nyinshi yazishyize mu bucuruzi n’ishoramari rigamije kumuhesha umutungo uzamufasha ndetse n’abazamukomokaho mu bihe biri imbere.

Yagaragaje ko afite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi birimo serivisi yo gutwara abantu izwi nka Shaxi ndetse n’indi mishinga y’ubucuruzi ikorera ku izina rya Hot Wave.

Yavuze kandi ko amaze kubaka umuyoboro mugari w’abafatanyabikorwa mu bihugu bitandukanye birimo u Bushinwa na Dubai, ndetse ko afite itsinda ry’inzobere mu ikoranabuhanga ryamufashije gukora urubuga rw’ubucuruzi bwo kuri internet rugamije koroshya ibikorwa by’abacururiza mu isoko rizwi nka Tuesday Market ryo muri Accra.

Ati: “Hari ikintu gikomeye kiri kuza. Ejo twamuritse iyo porogaramu kandi ni ibintu byiza cyane.”

Nubwo avuga ko yasezeye ku muziki, ibikorwa bye bikomeje gutanga indi shusho.

Mu myaka itatu ishize, Shatta Wale yakomeje gusohora indirimbo zakunzwe, gukomeza kumvikana cyane ku mbuga zitangirwaho umuziki no gukomeza kugirana umubano ukomeye n’abakunzi be bazwi nka Shatta Movement.

Si ibyo gusa kuko akomeje no gutaramira imbaga mu bitaramo bikomeye hirya no hino muri Afurika y’Iburengerazuba, harimo n’iserukiramuco ngarukamwaka rya Shattafest, rikurura ibihumbi byinshi by’abafana buri mwaka.

Kugeza ubu, uyu muhanzi ari i Londres mu Bwongereza aho ari kumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga igitaramo cya Shattafest UK giteganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Ibi ni byo bituma benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro bavuga ko amagambo ya Shatta Wale ashobora kuba atavuze ko yahagaritse umuziki burundu, ahubwo ko ashaka kugaragaza ko atakiri umuntu ubaho ashingiye ku muziki gusa, ahubwo ko ubu ubucuruzi ari bwo bwabaye inkingi ya mwamba y’ubuzima bwe.

Icyakora, uko byagenda kose, Shatta Wale yongeye kwerekana ko azi gukurura impaka no gutuma izina rye rikomeza kuvugwa cyane, ibintu byamuranze kuva yatangira urugendo rwe mu muziki.

 

Shatta Wale yatangaje ko yahagaritse umuziki burundu, nyamara akomeje ibitaramo hirya no hino ku Isi

KANDA HANO UBASHE KUREBA IMWE MU NDIRIMBO ZA SHATTA WALE ZAMENYEKANYE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...