Ubu
iyi gahunda yagarutse mu buryo bushya kandi bugezweho, igamije gufasha abakunzi
ba Coca-Cola gusangira n’inshuti zabo no kwibuka ibihe byiza bahuriyeho.
Yamurikiwe
abantu b’ingeri zinyuranye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kanama
2025, mu birori bikomeye byabereye kuri Century Park i Nyarutarama mu Mujyi wa
Kigali.
Byitabiriwe
na bamwe mu bantu bazwi mu ruganga rw’imyidagaduro barimo nka Nishimwe Naomie
wabaye Miss Rwanda 2020 n’inshuti ze; ndetse byaririmbyemo umuhanzikazi Alyn
Sano waririmbye indirimbo nyinshi zakunzwe kugeza kuri ‘Chop Chop’ yakoranye na
Bensoul aherutse gushyira ku isoko.
Mu
gihe umubano n’itumanaho bikorwa cyane binyuze kuri murandasi, ubushakashatsi
bwa Kantar bwo mu 2023 bwerekanye ko 72% by’abagize ‘Generation Z’ bifuza kuba
inyangamugayo no kugirana imibanire ifatika n’abandi bantu. Coca-Cola
ibinyujije muri “Share a Coke” igamije gufasha abantu kugaragaza urukundo
n’ubusabane mu buryo bufatika.
Mu
gutangiza iyi gahunda mu Rwanda, Coca-Cola ku bufatanye na Brasseries et
Limonaderies du Rwanda (BRALIRWA), nibo batumiye abantu muri ibi birori,
byasize benshi batahanye akanyamuneza, ndetse bahawe impano zirimo n’amacupa ya
Coca-Cola yanditseho izina rya buri umwe, imipira yanditseho izina rya buri
umwe n’ibindi.
Aha
ni ho abantu bishimiye ibihe byiza barimo gusangira Coca-Cola ziriho amazina
yabo cyangwa ay’inshuti zabo, ndetse bagira n’amahirwe yo kwifatanya mu bikorwa
birimo n’imyidagaduro
Lieke Bouwhuis, Umuyobozi ukuriye iyamamazabikorwa muri Bralirwa yasobanuye ko iyi gahunda ya “Share a Core” igamije guhuza abantu mu ngeri zinyuranye basangira Coca-Cola ‘yaba yanditseho izina ryawe, cyangwa se wahisemo kuyisangira na mugenzi wawe yanditseho izina ryawe’.
Ati “Uyu munsi dushyize imbaraga muri iyi
gahunda, aho uzajya hose haba muri supermakert n’ahandi uzahasanga ‘Share a
Coke’ n’ahandi hose mu gihugu, niyo mpamvu nshaka gusaba buri wese kubigiramo
uruhare.”
Lieke
Bouwhuis yashimye buri wese witabiriye ibi birori, abafatanyabikorwa, ndetse n’abanyuzwe
na Coca-Cola, abacuruzi “ndetse n’ikipe yose ya Coca-Cola hamwe na Bralirwa
bakoze ibishoboka byose kugira ngo ibi bishoboke.” Ati “Dukomeze gusangira,
kwishimira ibyiza no guhuza ubusabane binyuze muri Coca- Cola.”
Yayora
Karamoko ‘Senior- Manager’ wa Coca-Cola muri Afurika, yabanje kuvuga ko ari
ubwa mbere ageze mu Rwanda kuko asanzwe abarizwa muri Cote d’Ivoire. Yavuze ko
yishimiye uko yakiriwe ‘muri iki gihugu cyiza’.
Yavuze
ko ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kunywa Coca-Cola
yanditseho amazina yabo cyangwa ay’inshuti zabo ‘bushingiye ku kwishima,
guhuza abantu no gusangira’. Ati “Biba ibintu byiza iyo abantu bahuriye hamwe
basangira Coca-Cola nk’uko bimeze uyu munsi’.
Yakomeje
avuga ko ubuzima buba bwiza iyo usangiye ibihe byiza n’abandi. Ati “Ni yo
mpamvu turi hano mu kwishimira ibyo byiza. Kuva ku kwandikirwaho izina kuri
Coca-Cola kugera ku kwandikaho izina ry’inshuti zabo, ni itangiriro.”
Uyu
mugabo yavuze ko n’ubwo iyi gahunda itangiriye mu Mujyi wa Kigali izagezwa no
mu zindi Ntara ‘ku buryo buri wese azagirana ibihe byiza na Coca-Cola’. Ati “Icyo
twasaba ni uko buri wese yifashishije imbuga nkoranyambaga yagaragaza ibihe
byiza yagiranye na bagenzi be binyuze mu busabane bwa Coca-Cola.”
Mu
itangazo rigenewe abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru wa BRALIRWA, Ethel Emma-Uche, hari
aho avuga ati “Twishimiye gukorana na Coca-Cola mu kugarura ‘Share a Coke’ hano
mu Rwanda. Iki ni igikorwa kigaragaza ubushake bwacu bwo guha Abanyarwanda
uburambe budasanzwe kandi bubagirira akamaro mu buryo bwihariye.”
Charli
Azanfack Dongmo, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’amasoko ya Coca-Cola
muri Afurika y’Iburengerazuba n’Amajyepfo y’Iburasirazuba, we yagize ati “Muri
iki gihe cy’ikoranabuhanga, ni ngombwa kwizihiza imibanire y’abantu n’ubusabane
budasanzwe bagirana. ‘Share a Coke’ itwibutsa ko ibihe byiza biba iyo duhuriye
hamwe tukishimana, tugaseka, tuganira, tukagirana ibihe bidusigira urwibutso.”
Abakunzi
ba Coca-Cola bashishikarizwa kwifatanya muri iyi gahunda banyuze kuri Instagram
na Facebook, basangiza amafoto yabo bifashishije #ShareACoke, bakagaragaza uburyo
basangiye n’inshuti zabo, ndetse bagira n’amahirwe yo kugira ibyo batsindira.
Mu
gihugu hose, abantu bashobora kubona Coca-Cola ziriho amazina y’abantu mu
masoko, muri ‘restaurants’ n’ahandi hahurira abantu benshi. Ibi bigatuma buri
wese ashobora kubona icupa rya Coca-Cola ririho izina ry’inshuti cyangwa irye
ubwe, akarisangira n’abandi mu gushimangira ubusabane.
The
Coca-Cola Company (NYSE: KO) ni sosiyete mpuzamahanga icuruza ibinyobwa mu
bihugu n’uturere birenga 200.
Mu bikoresho byayo birimo Coca-Cola, Sprite, Fanta, Dasani, Smartwater, Minute Maid, Powerade, Costa n’ibindi. Coca-Cola ikorera hamwe n’abafatanyabikorwa mu nganda zo gutunganya ibinyobwa barenga 700,000 ku isi hose, bagafasha guteza imbere ubukungu bw’aho bakorera.
Lieke
Bouwhuis, Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa [Uri iburyo] yavuze ko gahunda
Lieke
Bouwhuis [Ubanza ibumoso] ari kumwe na Yayoro Karamoko [Uri iburyo] mu gikorwa cyo
gukomeza gahunda ya 'Share a Coke'
Bamwe mu bana bo muri Sherrie Silver Foundation bitabiriye gahunda ya 'Share a Coke'
Umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver yashyigikiye Coca-Cola mu gukomeza ubukangurambaga bwa 'Share a Coke'
Umunyarwenya
akaba n'umukinnyi wa filime, Nkusi Arthur niwe wayoboye ibirori byo gukomeza gahunda
ya 'Share a Coke'
Umuhanzikazi
Alyn Sano yataramiye abitabiriye ibi birori kugeza ku ndirimbo 'Chop Chop'
Ababyinnyi
banyuranye bahawe umwanya bataramira abantu binyuze mu kubyina indirimbo
zinyuranye
Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 [Uri iburyo] yitabiriye gahunda ya 'Share a coke' ya Coca-Cola
Kanda HANO urebe Amafoto menshi yaranze ibirori bya "Share a Coke"
AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com