Uyu mugabo w’imyaka 44 wahoze abica bigacika muri NBA, kuri ubu akaba asigaye ari umusesenguzi w’uyu mukino kuri televiziyo, yafotorewe i Florida ku mucanga w’i Miami, aho yaruhukiraga ari kumwe n’uyu mukunzi we witwa Laticia Rolle bivugwa ko ari we bitegura kurushinga(fiancée), nyuma yo gutandukana na Shaunie Nelson babanye kuva mu 2002 bagatandukana bafitanye abana bane mu 2007.
Shaquille O'Neal n'umukunzi we Rolle ku mucanga w'i Miami
Urukundo rwe na Shaq rwari rumaze iminsi runugwanugwa
Laticia Rolle, umukunzi mushya wa O’Neal, nawe yabaye umukinnyi w’umukino wa Basketball ubwo yari mu mashuri ya College aho yakiniraga Eckerd College. Umubano wihariye hagati yaba bombi watangiye gukekwa mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Werurwe, ubwo Shaquille O’Neal yavugaga kuri imwe mu ifoto y’uyu mukobwa yari kuri Instagram ye. Aha yagize ati “ Wakwemera kumbera umugore?”, bidatinze Rolle yahise asubiza ati “Yego ndabyemeye. None, ejo n’iteka ryose ndi uwawe?"
Bamaze iminsi basohokana, maze amafoto bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo
Shaquille O'Neal na Rolle
N’ubwo hakiri urujijo, abakurikiranira hafi bemeza ko aba bombi baba bageze kure imyiteguro yo kurushinga, dore ko Shaquille O’Neal we atagitinya kugaragara mu ruhame ari kumwe n’uyu mukunzi we.
Tubibutse ko Shaquille O’Neal bakunze kubyinirira Shaq, yatangiriye NBA mu ikipe ya Orlando Magic(1992-96), nyuma aza kwerekeza muri Los Angeles Lakers(1996-2004), Miami Heat(2004-08), Phoenix Suns(2008-09), Cleveland Cavaliers(2009-10), asoreza muri Boston Celtics(2010-11). Yabashije kandi kwegukana ibikombe bya shampiyona bya NBA mu 2000, 2001, 2002 na 2006 ndetse yabaye umukinnyi wahize abandi(MVP) mu 2000.