Shampiyona yo mu Rwanda ntabwo iri ku rwego nifuza gukinaho - Byiringiro Lague umaze gufungwa gatatu

Imikino - 11/05/2026 6:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Shampiyona yo mu Rwanda ntabwo iri ku rwego nifuza gukinaho - Byiringiro Lague umaze gufungwa gatatu

Byiringiro Lague wemeye ko amaze gufungwa inshuro eshatu kubera gutwara yasinze, yavuze ko nta kipe yo mu Rwanda yakinira bitewe n’uko shampiyona yaho itari ku rwego yifuza.

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru mu kiganiro Sunday Choice Live. Lague uheruka guhagarikwa na Police FC akinira imuziza imyitwarire mibi yo gusiba imyitozo, yerekanye ko yarenganye bitewe n’uko yari yaravuze ko arwaye.

Ati: ”Bampagaritse igihe kitazwi, bampaye ibaruwa bambwira ko ntitabira imyitozo kandi ndwaye. Nari natanze raporo kuri ba muganga bacu n’abayobozi nari nababwiye ko ndwaye. Nari naragiye no kwa muganga kwivuza mbereka uko ibintu bimeze ubwo sinzi icyabibateye kugira ngo bampagarike”

Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ukina asatira anyuze ku mpande yavuze ko polisi yo mu muhanda akunda kugongana nayo cyane bitewe no gutwara yasinze, avuga ko imaze kumufunga inshuro eshatu.

Ati: ”Polisi yo mu muhanda baramputaje, bamaze kumfunga gatatu kubera gutwara nasinze. Muri uyu mwaka ni kabiri, nkiba muri Sweden nigeze kuza mu kiruhuko nabwo baramfunga. Gutwara imodoka wanyoye ni amakosa ariko nyine hari ukuntu rimwe na rimwe uba uvuga ngo reka ngende. Ejo bundi namazemo iminsi itandatu. Nari mfungiye ku Ruyenzi ni naho bamfatiye ntashye”.

Byiringiro Lague yavuze ko uyu mwaka w’imikino uzarangira atongeye gukina, ashimangira ko nta kipe yo mu Rwanda yakongera gukinira mu mwaka utaha w’imikno bitewe n’uko shampiyona yaho itari ku rwego yifuza.

Ati: ”Uyu mwaka w’imikino uzarangira ntongeye gukina. Icyo gitekerezo nta kintu nkiziho. Ntabwo nakinira Rayon Sports. Nta kipe yo mu Rwanda nshaka kongera gukinira mu mwaka utaha w’imikino. Shampiyona yo mu Rwanda ntabwo iri ku rwego nifuza gukinaho. Bitewe n’ahantu nshaka kugera ntabwo shampiyona yo mu Rwanda iri ku rwego rwanjye ku giti cyanjye”.


Byiringiro Lague amaze gufungwa inshuro eshatu kubera gutwara yasinze

Shampiyona yo mu Rwanda ntabwo iri mu rwego Byiringiro Lague yifuza 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...