Mu kiganiro bamwe mu bayobozi ba Shalom Family bagiranye na InyaRwanda Tv, basobanuye aho igitekerezo cyo gushinga uyu muryango cyavuye, ibikorwa bateganya gukora, icyerekezo cy'umuryango, imbogamizi bahura nazo ndetse n'icyo bifuza ku rubyiruko rutuye isi.
Muvunyi Bihozagara uzwi ku mazina ya Jaques Kibamba, umuyobozi ndetse akaba n'uwazanye igitekerezo cyo gushinga uyu muryango, yasobanuye ko igitekerzo cyo gushinga uyu muryango cyakomotse ku bubabare yahuye nabwo ubwo yari yarakoze impanuka, akabona ko mu bitaro haba hari abantu benshi bakeneye gufashwa. Ati:
Nakoze impanuka ikomeye muri 2013, bituma ndwara amezi arindwi. Nyuma y'aho ni bwo nagize igitekerezo ndavuga nti 'Aba bantu nari kumwe nabo (mu bitaro) ngomba kugira icyo mbafasha. Igihe nari ndwaye, byampaye umwanya wo kumenya uko umurwayi uri mu bitaro n'uri mu rugo aba ameze. Ni aho havuye igitekerezo cyo kuba Shalom yabaho.

Yasobanuye ko uyu muryango wabayeho kera, ariko wabonye ibyangombwa bitangwa na Leta ku ya 31 Kanama 2021, kuri ubu ukaba ari umuryango uzwi kandi wemewe. Ngabo Jacques ushinzwe itumanaho muri uyu muryango, yavuze ibikorwa bamaze gukora ati ''Umuryango umaze amezi atandatu ukora. Twakoranye n'ibitaro mu bikorwa bibiri, aho twasuye abarwayi turabafasha ndetse turanabahumuriza.''

Mutoni Tea umwe mu batangije uyu muryango, yavuze ko abanyamuryango bafite ubu ari 50 ariko kandi bifuza n'abandi benshi kuza mu muryango. Yavuze kandi ko intego bafite ari ugufasha abantu benshi bashoboka, bakava ku gufasha umuntu umwe mu mezi abiri, bikagera ku nshuro nibura ebyiri mu kwezi kumwe.
Avuga ku gisabwa kugira ngo umuntu abe umunyamuryango, Jacques Kibamba yagize ati ''Shalom, ni umuryango w'amahoro kandi nta muntu ubujijwe kugira amahoro, bivuze ko nta muntu n'umwe uhejwe cyangwa ubujijwe kuza mu muryango.''
Abagize uyu muryango basobanura ko ubushobozi bwo gufasha budahagije kuko abafasha ari bacyeya muy gihe abakeneye gufashwa bo ari benshi. Ku bw'ibyo, abagize uyu muryango bifuza kuwagura mu rwego rwo kongera imbaraga n'ubushobozi.

Ku muntu ushaka kwinjira muri uyu muryango cyangwa kugira ibindi awumenyaho, ahamagara numero ya Telephone ya Muvunyi Bihozagara (0787084180) cyangwa akabandikira kuri Twitter (Shalomfamilyrw) ndetse na Instagram (Shalomfamily_rw).
