Shalom Choir yasohoye indirimbo “Urukundo rw’Imana” nyuma yo gusura no guha ihumure abarwayi - AMAFOTO

Iyobokamana - 02/09/2026 3:48 PM
Share:
Shalom Choir yasohoye indirimbo “Urukundo rw’Imana” nyuma yo gusura no guha ihumure abarwayi - AMAFOTO

Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge yashyize hanze indirimbo nshya “Urukundo rw’Imana” y'ubutumwa bwibanda ku rukundo rw’Imana, nyuma y’uko isuye ikanasangiza ubwo butumwa abarwayi mu gikorwa cy’urukundo cyabereye mu bitaro bya Nyamata.

“Urukundo rw’Imana” ni indirimbo itanga ubutumwa bushingiye ku rukundo Imana yakunze abantu. Muri iyi ndirimbo, Korali Shalom iteryra igira iti: “Sinkirata ikindi keretse umusaraba...”. Umusaraba ni wo aba baririmbyi bashyira imbere nk’ikimenyetso gikomeye cy’urukundo rw’Imana n’agakiza k’abantu.

Mbere y’uko iyi ndirimbo igera ku mbuga zitandukanye z’umuziki, Korali Shalom yahisemo gutangira gushyira mu bikorwa ubutumwa buyikubiyemo, isura abarwayi bari mu Bitaro bya Nyamata, mu Karere ka Bugesera, aho yabasangije urukundo binyuze mu mpano zitandukanye n’ubufasha bw’ibanze.

Muri iki gikorwa, hibanzwe by’umwihariko ku babyeyi bitegura kwibaruka n’abana bavuka, hagamijwe kubafasha mu bijyanye no gukumira no kurwanya ubwandu bashobora guhura na bwo igihe bari mu bitaro bavurwa, hakurikijwe ingamba zo gukumira indwara no kwirinda ubwandu mu mavuriro, zizwi nka Infection Prevention and Control (IPC).

Korali Shalom kandi yishyuriye ubwishyu bw’ubuvuzi abarwayi 13 bari babuze ubushobozi bwo kwishyura, ndetse itanga n’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), mu rwego rwo gufasha bamwe mu bari bafite imbogamizi zo kubona serivisi z’ubuvuzi.

Iki gikorwa cyakoze ku mitima y’abarwayi n’abayobozi n’abandi bantu bacyitabiriye, kuko ubutumwa bw’urukundo bwagaragajwe na Korali Shalom butagarukiye ku ndirimbo gusa, ahubwo bwaherekejwe n’ibikorwa bifatika.

Perezida wa Korali Shalom, Roger Clement, yavuze ko bishimiye kuba baragize amahirwe yo gusura abarwayi no kubasangiza ubutumwa bw’indirimbo yabo nshya mu buryo bw’ibikorwa.

Ati: “Twishimiye uyu munsi. Ni kenshi tubwiriza mu ndirimbo, ariko burya nta cyiza nko kubijyanisha n’ibikorwa uko tubonye uburyo. Twumvaga rero iyi ndirimbo yacu bidahagije kuyisangiza abantu, ni yo mpamvu twishimiye kubibwira abarwayi mu rurimi barushaho kumva.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa banagituye abazumva iyi ndirimbo bose, abasaba kuyumva nk’ubutumwa bwo gukundana no gukundana n’abandi binyuze mu bikorwa bifatika.

Roger Clement yashimiye kandi abakunzi ba Korali Shalom badahwema kwakira neza ibihangano byayo, ndetse anashimira inama n’ubufatanye bakomeza kuyigaragariza.

Ati: “Abanyarwanda n’abandi bumva Ikinyarwanda tubifurije gufashwa n’iyi ndirimbo yacu. Gusa turabasaba ngo ugire nibura umwe usangiza urukundo rw’Imana mu bikorwa.”

Korali Shalom ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, aho abayishinze bisanishije n’Ijambo ry’Imana riboneka muri Zaburi 59:17, rigira riti: “Ariko njyeweho nzaririmba imbaraga zawe, kuko wambereye igihome kirekire kinkingira. Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi rirenga, n’ubuhungiro ku munsi w’amakuba yanjye.”

Yashinzwe mu mwaka wa 1986, itangira ari korali y’abana bato. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe yitwaga Hoziyana. Mu ntangiriro, abayigize bari bafite hagati y’imyaka 15 na 17 y’amavuko. Nyuma yaje kuba korali y’urubyiruko, ndetse icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga Cyahafi, ubu yitwa Baraka, iba iya kabiri.

Mu mwaka wa 1990, Shalom Choir yaje kwemererwa n’itorero ryabo gukoresha izina rya Shalom, nyuma y’igihe yari imaze yitwa Korali Umunezero, izina yari yarahawe ikiri korali y’abana.

Nyuma yo kubona izina, Shalom Choir yakomeje gutera imbere mu murimo w’Imana, ndetse ikora album mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gusa iyo album ntiyasohotse kuko abayikoraga bumvaga itaragera ku rwego bifuzaga. Icyo gihe ariko byabafashije kongera ubumenyi no kugira umuhate wo kunoza ibihangano byabo.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagize ingaruka zikomeye kuri Shalom Choir nk’uko byagenze ku gihugu muri rusange. Nubwo yanyuze muri ibyo bihe bitoroshye, Shalom Choir yakomeje kwiyubaka no gukomeza umurimo w’Imana, ntiyemera ko ibihe bikomeye biyibuza gukomeza umuhamagaro wayo.

Nyuma yaho, bongeye gukora indi album, ariko na yo ntibayishyira ku isoko kuko bumvaga itaragera ku rwego rw’umwimerere bifuzaga. Nubwo batigeze basohora izo album, bakoze indirimbo nyinshi zakomeje kubageza ku bakunzi babo no gutanga ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana.

Mu ndirimbo zizwi bakoze harimo “Nzirata Umusaraba”, “Nyabihanga”, “Abami n’Abategetsi”, “Uravuga Bikaba”, “Umuntu w’imbere”, “Mfite Ibyiringiro”, “Ijambo Rirarema”, “Icyizere” na “Nduhiwe”.

Shalom Choir imaze gukora ibitaramo bikomeye mu Rwanda no hanze yarwo birimo icyo yakoreye muri Kigali Serena Hotel, Camp Kigali, Kigali Convention Centre ndetse n'icyo yakoreye muri BK Arena mu 2023 aho yari iri kumwe na Israel Mbonyi.

Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge yasuye abarwayi mu bitaro bya Nyamata ibasangiza 'Urukundo rw'Imana'

Shalom Choir iri mu makorali akunzwe cyane mu gihugu binyuza mu ndirimbo zayo n'ibikorwa bikomeye ikora

REBA INDIRIMBO NSHYA YA SHALOM CHOIR



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...