Iki gitaramo cyiswe “Africast Fest: A
Shallipopi Xperience” cyabereye muri Camp Kigali ku mugoroba wo ku wa 29
Gicurasi 2026, gitegurwa ku bufatanye bw’abategura ibitaramo n’uruganda rwa
Skol Rwanda binyuze mu kinyobwa cya Skol Malt.
Mbere y’umunsi nyirizina w’igitaramo,
habanje ibikorwa bitandukanye byo kucyamamaza no kugishyushya, birimo gahunda
z’imyidagaduro zatambukaga ku izina rya “Shallipopin’ Ahanad”, zafashije
abakunzi b’umuziki kumenyera no gutegereza uku gutaramana na Shallipopi.
Abari bitabiriye iki gitaramo bagaragaje
ko bari bariteguye bihagije, aho benshi bari bashatse imyambaro itandukanye
igaragaza ko ari abanyabirori.
Mu masaha ya saa ine, MC Policy yafashe iya mbere atangira
kuganiriza no gushimisha abari bamaze kwinjira, abizeza ko bagiye kubona
igitaramo kitazibagirana.
Nyuma y’igihe gito, umuhanzi Kid From
Kigali yahamagawe ku rubyiniro maze atangira gutaramira abakunzi be.
Yatangiriye ku ndirimbo “Rich” yakoranye na Arnaud Gray ndetse na Ish Kevin,
akurikizaho izindi ndirimbo zirimo “Inyota”, zakiriwe neza n’abafana.
Mu rwego rwo gushyigikira impano
nshya, Kid From Kigali yanahaye umwanya umuhanzi ukizamuka uzwi nka Mwiza,
ibintu byashimishije benshi bari bitabiriye iki gitaramo.
Nyuma y’aho mu masaha ya saa sita z’ijoro,
ni bwo Shallipopi wari utegerejwe cyane yasesekaye ku rubyiniro, ahita
atangirana imbaraga nyinshi n’indirimbo “Sharpiru”, imwe mu zamugize icyamamare
ku mugabane wa Afurika.
Yakomeje kuririmba izindi ndirimbo
zirimo “High Tension” n’izindi zakunzwe n’abafana, aho buri ndirimbo yaririmbaga
yakirwaga n’amajwi y’abari bateraniye aho.
Nyuma y’iminota isaga makumyabiri ari
ku rubyiniro, Shallipopi yasoje igitaramo cye n’indirimbo “Laho”, ifatwa
nk’imwe mu ndirimbo zimuranga cyane. Mbere yo kuyiririmba yasabye abafana
kumufasha kuyiririmba, na bo bamwereka urukundo rwinshi bayimufashamo kuva
itangiye kugeza irangiye.
Iki gitaramo cyasize benshi banyuzwe n’imikorere ya Shallipopi ku rubyiniro, ndetse kiba intangiriro nziza y’umubano we n’abakunzi b’umuziki bo mu Rwanda bataramanye nawe ku nshuro ya mbere.







Abiganjemo urubyiruko baturutse hirya no hino mu gihugu bitabiriye igitaramo Africast Fest: A Shallipopi Xperience






Kid From Kigali yanyuze abitabiriye igitaramo cyatumiwemo Shallipopi

Kid From Kigali yazanye ku rubyiniro umukobwa ukizamuka






Shallipopi yatanze ibyishimo ku bihumbi by'abafana be bari baje kumusyigikira mu gitaramo cya mbere akoreye mu Rwanda
Uko Shallipopi yaserutse yambaye mu gitaramo cya mbere yakoreye i Kigali
AMAFOTO: Dox_Visual




