Shallipopi agiye gutaramira i Kigali ku bufatanye na SKOL Malt

Imyidagaduro - 04/04/2026 11:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Shallipopi agiye gutaramira i Kigali ku bufatanye na SKOL Malt

Ku bufatanye n’ikinyobwa gikomeje gufata imitima ya benshi cyengwa n’Uruganda rwa SKOL cya SKOL Malt, umuhanzi ukomoka muri Nigeria Crown Uzama uzwi cyane muri muzika nka Shallipopi agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cyiswe “Africast Fest: A Shallipopi Xperience”.

Ibirori byo gutangaza ku mugaragaro iki gitaramo byabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mata 2026 muri La Noche Nightclub. Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro 

Iki gitaramo kizaba ku wa 29 Gicurasi 2026 muri Camp Kigali. Ni igitaramo kiri gutegurwa ku bufatanye bwa SKOL Malt na Bank of Kigali, bafatanyije na Groove Kigali na Intore Entertainment. Biteganyijwe ko kizaba kimwe mu bitaramo bikomeye bizaba mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2026.

Shallipopi ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane muri iki gihe, aho indirimbo ze nka Laho zikomeje kwigarurira imitima y’urubyiruko hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

SKOL Malt ikomeje kwiyerekana nk’imwe mu nkingi za mwamba mu guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda, dore ko usibye kuba igiye kugira uruhare rukomeye mu kuzana Shallipopi iheruka kuzana n’abandi bahanzi mpuzamahanga bakomeye barimo Davido na Shenseea.

Si ibyo gusa, kuko SKOL Malt yatangaje ko mu gihe cyo gutegura iki gitaramo, izategura ibikorwa bitandukanye bizakibanziriza byiswe “Shallipopin’ Ahanad”, bizabera ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali. Ni mu rwego kurushaho kwegereza abakunzi b’imyidagaduro ibyishimo mbere y’umunsi mukuru nyirizina.

Ku ruhande rwa Bank of Kigali, iri kwizihiza imyaka 60 imaze ishinzwe izakoresha uru rubuga mu gukomeza kwegera urubyiruko no guteza imbere ubukungu bushingiye ku guhanga udushya. 

Izifashisha serivisi zayo zirimo BK Pay na BK Cards mu korohereza abizitabira   “Africast Fest: A Shallipopi Xperience” kwishyura mu buryo bwihuse, bworoshye kandi butekanye.

Ubu bufatanye bwa SKOL Malt na Bank of Kigali bugaragaza uburyo imyidagaduro ishobora guhuzwa n’iterambere ry’ubukungu, aho iki gitaramo kizaba kirenze kuba ukwishimisha gusa, ahubwo kikazaba n’urubuga rwo guteza imbere ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Amakuru arambuye ajyanye n’amatike n’ibindi bijyanye n’iki gitaramo azatangazwa mu minsi iri imbere.


Bruce Intore uyobora Intore Entertainment atangaza iby'iki gitaramo

Shallipopi agiye gutaramira i Kigali ku bufatanye na SKOL Malt 




Abantu batandukanye bitabiriye ibirori byo gutangaza iby'iki gitaramo banywa SKOL Malt


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...