Shakira yatumiye Ghetto Kids bo muri Uganda kuzatarama na we kuri Final y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Imyidagaduro - 20/05/2026 3:22 PM
Share:

Umwanditsi:

Shakira yatumiye Ghetto Kids bo muri Uganda kuzatarama na we kuri Final y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi ukomoka muri Colombia, Shakira, yatumiye itsinda ry’abana babyina ryo muri Uganda rizwi nka Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu mukino wa nyuma uteganyijwe kuzabera muri Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 19 Nyakanga 2026.

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bitatu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, kikazatangira tariki ya 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.

Shakira yemeje aya makuru abinyujije muri video yasangije abakunzi be ku rubuga rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026, ubwo yavugaga ku ndirimbo “Dai Dai” yabaye indirimbo yemewe y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yakoranye n’umuhanzi w’Umunya-Nigeria Burna Boy.

Muri iyo video, Shakira yavuze ati: “Namaze gutumira Ghetto Kids zo muri Uganda,” anashimira abakunzi b’umuziki hirya no hino ku Isi bakomeje gukora amashusho babyina iyi ndirimbo.

Uyu muhanzikazi yavuze ko yifuza ko igitaramo cyo ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi kizaba “cyihariye kandi kitazibagirana,” anasaba abantu bo ku Isi yose gukomeza kohereza amashusho yabo babyina indirimbo “Dai Dai.”

Yagize ati: “Nabonye amashusho meza cyane abantu bakoze babyina ‘Dai Dai’, indirimbo y’Igikombe cy’Isi. Ndashaka cyane kubona ibihangano byanyu byose n’amashusho yanyu, mukomeze kubinyohereza kuko ndi kubikurikiranira hafi.”

Indirimbo “Dai Dai” ihuza injyana zitandukanye zirimo Afrobeats, Dance-Pop, World Music na Reggaetón, ibintu byagaragajwe nk’ishusho y’ubumwe bw’Isi mu mikino y’Igikombe cy’Isi.

Amafaranga azava muri iyi ndirimbo azashyirwa muri gahunda ya FIFA Global Citizen Education Fund, ifite intego yo gukusanya Miliyoni 100 z’Amadolari mbere y’uko iri rushanwa rirangira, hagamijwe gufasha abana bo ku Isi kubona uburezi n’amahirwe mu mupira w’amaguru.

Itsinda rya Ghetto Kids ryashinzwe mu mwaka wa 2014 na Dauda Kavuma, rikaba rigizwe n’abana bakomoka mu gace ka Katwe gaherereye i Kampala muri Uganda.

Ryamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga nyuma y’amashusho bakoze babyina indirimbo “Sitya Loss” y’umuhanzi Eddy Kenzo akaza gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Kuva icyo gihe, Ghetto Kids yakomeje kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga aho yagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Unforgettable” y’umuraperi French Montana ndetse inataramira mu bikorwa bifitanye isano n’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.

Mu mwaka wa 2023, iri tsinda ryabonye “Golden Buzzer” mu irushanwa rikomeye rya Britain's Got Talent, ibintu byarushijeho kurihesha izina rikomeye ku Isi.

Shakira yatumiye Ghetto Kids bo muri Uganda kuzatarama na we kuri Final y’Igikombe cy’Isi cya 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...