Shakira yatsinze Leta ya Espagne mu rubanza, asubizwa Miliyari 77 Frw

Imyidagaduro - 18/05/2026 5:58 PM
Share:

Umwanditsi:

Shakira yatsinze Leta ya Espagne mu rubanza, asubizwa Miliyari 77 Frw

Umuhanzi mpuzamahanga ukomoka muri Colombia, Shakira, yatsindiye urubanza rukomeye yari amaze imyaka myinshi ahanganyemo n’ikigo gishinzwe imisoro muri Espagne, aho Urukiko rw’Ikirenga rwo muri icyo gihugu rwategetse ko agomba gusubizwa miliyoni €55 [Asaga Miliyari 77 Frw].

Urukiko rwemeje ko ayo mafaranga yari yarishyuye mu makimbirane y’imisoro atari akwiye kwishyurwa, bityo Leta ya Espagne igomba kuyamusubiza hiyongereyeho n’inyungu zabonetse kuri ayo mafaranga.

Urukiko rwemeje ko inzego z’imisoro zitashoboye kugaragaza ko Shakira yamaze iminsi 183 cyangwa irenga muri Espagne mu mwaka wa 2011, ari yo ntera fatizo ituma umuntu afatwa nk’umuturage ugomba kwishyura imisoro y’umuntu ku giti cye muri icyo gihugu.

Icyo cyemezo cyagaragaje ko mu mwaka w’imisoro wa 2011, uyu muhanzikazi yaba yarahamaze iminsi 163 gusa, bikaba byari munsi y’iyo ntera isabwa, bityo n’ihazabu yari yaraciwe igafatwa nk’itemewe.

Shakira yavuze ko yishimiye iki cyemezo, avuga ko “gishyize ibintu ku murongo nyuma y’imyaka 8 yagiye anyura mu bihe bikomeye byo gutotezwa mu ruhame, ibikorwa byo kumusebya, ndetse n’ihungabana ryakomotse kuri ibyo byose byamugizeho ingaruka no ku muryango we.”

Yagize ati “Nta buriganya na bumwe bwigeze bubaho, kandi inzego ubwazo ntizigeze zibasha kubigaragaza kuko bitari byo. Ariko imyaka hafi icumi nari narafashwe nk’uhamwa n’icyaha.”

Yakomeje avuga ko igihe cyose amakuru ye yagiye asohorwa mu buryo butagororotse, bigakoreshwa mu kumusebya no kohereza ubutumwa bugamije gutera ubwoba abandi basora.

Uru rubanza rwerekeye umwaka wa 2011 gusa, ntirureba ibindi bihe byakurikiyeho.

Uretse iki cyemezo, Shakira yari yarigeze no kwemera kumvikana n’ubushinjacyaha bwa Espagne mu 2023 ku kindi kirego cy’imisoro cyerekeranye n’imyaka ya 2012 kugeza 2014, aho yemeye kwishyura ihazabu ya miliyoni €7.5 kugira ngo yirinde kuburanishwa.

Muri izo manza zose, ubushinjacyaha bwa Espagne bwagiye bumushinja uburiganya bw’imisoro, ndetse no mu yindi dosiye yo mu 2018 yari yarafunguwe ariko nyuma ikaza guhagarikwa kubera kubura ibimenyetso.

Iyi ntsinzi ije mu gihe Shakira ari mu mpera z’urugendo rwe rw’ibitaramo yise Women Don’t Cry Anymore World Tour, harimo n’aho azakorera residency i Madrid guhera muri Nzeri.

Yanatangajwe kandi nk’umwe mu bazaririmba mu gice cy’ibirori bya nyuma by’Igikombe cy’Isi cya FIFA kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari kumwe n’abandi bahanzi bakomeye barimo Madonna ndetse na BTS.

Mu minsi ishize kandi, Shakira yakoreye igitaramo gikomeye ku mucanga wa Copacabana muri Rio de Janeiro, cyitabirwa n’abantu barenga miliyoni ebyiri.

Shakira yatsinze urugamba rukomeye n’inzego z’imisoro za Espagne, asubizwa miliyoni €55 z’amafaranga yari yarishyuye mu buryo budakwiye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...