Ibi
byabereye mu mujyi wa Rio de Janeiro mu ijoro ryo ku wa 3 Gicurasi 2026, aho uyu
muhanzikazi ukomoka muri Colombia yakoreye igitaramo cy’ubuntu cyitabiriwe
n’imbaga, kugeza n’aho ubuyobozi bw’umujyi bwemeje ko abantu bagera
kuri Miliyoni 2 bari bahari.
Iki
gitaramo cyari mu rwego rw’urugendo rwe rwa muzika yise “Las Mujeres Ya No
Lloran World Tour”, izina rishingiye kuri Album ye yasohoye mu 2024.
Cyabaye
kimwe mu bitaramo by’amateka, cyane cyane ku bahanzi b’Abanya-Latin, kuko ari
we wa mbere ushoboye gukusanya abantu benshi gutyo mu gitaramo kimwe.
Igitaramo
cyatangiye ahagana saa tanu z’ijoro (23h00), cyatinze gutinda gato ugereranyije
n’igihe cyari giteganyijwe.
Abafana
bari bamaze amasaha menshi ku mucanga, bamwe bahageze kuva mu gitondo cyo ku wa
Gatandatu, bategereje kubona uyu muhanzikazi bakunda.
Mu
gutangira igitaramo, Shakira yakiriwe n’urusaku rwinshi rw’abafana baririmbaga
bamusuhuza, mu gihe mu kirere hagaragaraga ‘drones’ zandikaga amagambo mu
kirere agira ati “Ndagukunda Brazil” mu rurimi rw’Igiporutugali/Protugal.
Yagarutse
ku rugendo rwe rwa mbere muri Brazil, aho yavuze ko yahageze afite imyaka 18
afite inzozi zo kuzataramira Abanya-Brazil. Yagize ati: “Naje hano nkiri muto,
mfite inzozi zo kuzabaririmbira… none reba aho tugeze. Ubuzima buratangaje.”
Muri
iki gitaramo, yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo “Hips Don’t Lie”,
“La Tortura” na “La Bicicleta”, asoza aririmba indirimbo “BZRP Music Sessions
#53” yasohoye nyuma yo gutandukana n’umukinnyi w’umupira w’amaguru Gerard
Piqué.
Uyu
muhanzikazi kandi yakoresheje umwanya wo gutanga ubutumwa bukomeza abagore,
agaragaza ko nubwo bahura n’ibibazo, bakomeza guhaguruka bafite imbaraga nshya.
Yagize ati: “Twebwe abagore, buri gihe turagwa ariko tugahaguruka turi
abanyabwenge kurushaho.”
Umuyobozi
w’Umujyi wa Rio, Eduardo Cavaliere, yatangaje ko iki gitaramo cyitabiriwe
n’abantu Miliyoni 2, anavuga ko “She-Wolf” (imwe mu ndirimbo za Shakira) yakoze
amateka muri Rio.
Iki
gitaramo cyitezweho kwinjiriza ubukungu bw’umujyi wa Rio amafaranga menshi
agera kuri miliyoni 155 z’amadolari ya Amerika, bitewe n’ubukerarugendo,
amafaranga yakoreshejwe muri Hoteli, Resitora n’andi masoko atandukanye.
Abasesenguzi
bavuga ko urukundo Shakira afitanye n’Abanya-Brazil rumaze imyaka irenga 30,
kandi ko iki gitaramo ari ikimenyetso gikomeye cy’uko uwo mubano ukomeje gukura
no gukomera.
By’umwihariko,
iki gitaramo cyaje gikurikira ibindi byabaye ku mucanga wa Copacabana byakozwe
n’ibyamamare nka Madonna na Lady Gaga, ariko Shakira we akaba ari we uciye
agahigo ko gukusanya imbaga y’abantu benshi kurusha abandi bose.

Shakira
yanditse amateka i Rio de Janeiro, ataramira abantu barenga miliyoni 2 ku
mucanga wa Copacabana, mu gitaramo cyahinduye amateka y’umuziki wa Latin

Ijuru
rya Brazil ryanditseho “I love you Brazil” mu kirere, Shakira akora igitaramo
cy’amateka cyitabiriwe n’imbaga

Ku myaka myinshi amaze mu muziki, Shakira yongeye kwerekana ko ari icyamamare gikomeye, ataramira miliyoni 2 mu gitaramo cy’ubuntu cyabereye i Rio







