Shakira yasabye ko abahungu babo babiri, Milan na Sasha, bagabanya ingendo z’indege bakora hagati ya Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Barcelona muri Espagne, aho se aba.
Uyu muhanzikazi avuga ko ingendo ndende kandi zisubirwamo kenshi zishobora kugira ingaruka ku mibereho y’abana be, haba ku mubiri ndetse no ku marangamutima, ndetse bikaba byagira n’ingaruka ku myigire yabo.
Shakira aba i Miami hamwe n’abana be, mu gihe Gerard Piqué akomeje gutura i Barcelona.
Mu cyifuzo cye, Shakira yasabye ko Piqué ari we wajya i Miami mu gihe cy’ibiruhuko bigufi by’amashuri, bityo Milan na Sasha bakagira umwanya munini wo kuguma mu rugo, gukomeza gahunda zabo zisanzwe no kwirinda ingendo nyinshi z’indege.
Iki cyifuzo cya Shakira, nk’uko abamwunganira mu mategeko babivuze, ntabwo kigamije kugabanya igihe abana bamara hamwe na se, ahubwo kigamije guhindura uburyo ingendo zabo zikorwa kugira ngo imibereho yabo idahungabana.
Shakira na Gerard Piqué batandukanye mu 2022, nyuma y’imyaka igera ku icumi bari bamaze babana.
Kuri ubu, Shakira ari muri Espagne aho ari gukorera ibitaramo bya nyuma by’urugendo rwe rw’ibitaramo ku isi. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, uyu muhanzikazi yatunguye abakunzi be ubwo yazamukaga ku rubyiniro agafatanya na Dua Lipa mu gitaramo cyabereye i Madrid.

Shakira yasabye ko abana be na Piqué bagabanya ingendo z’indege
