Shakira, Madonna na BTS bazasusurutsa abafana ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026

Imikino - 14/05/2026 4:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Shakira, Madonna na BTS bazasusurutsa abafana ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yatangaje ku mugaragaro ko abahanzi b’ibyamamare barimo Shakira, Madonna n’itsinda rya K-pop BTS ari bo bazasusurutsa abafana mu kiruhuko cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi uzabera kuri stade MetLife Stadium ku wa 19 Nyakanga 2026.

Ni ubwa mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi hateguwe igitaramo gikomeye kizabera hagati mu mukino wa nyuma, ibintu byafashwe nk’intambwe nshya FIFA iri gutera mu rwego rwo guhuza umupira n’imyidagaduro nk’uko bikorwa muri Super Bowl yo muri Amerika.

Kwamamaza aba bahanzi byakozwe biciye kuri Instagram ya FIFA, aho byatangajwe ko umuririmbyi Chris Martin wo mu itsinda Coldplay ari we wafashije gutoranya abazatarama, ku bufatanye n’umuryango Global Citizen.

Shakira yongeye kugaruka mu ndirimbo z’Igikombe cy’Isi

Abatari bake bishimiye kongera kubona Shakira muri gahunda z’Igikombe cy’Isi, cyane ko ari umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye muri iri rushanwa nyuma y’indirimbo “Waka Waka (This Time for Africa)” yabaye ikimenyabose mu Gikombe cy’Isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo.

Uyu muhanzikazi aherutse no gushyira hanze indi ndirimbo nshya y’Igikombe cy’Isi yise “Dai Dai” yakoranye n’umunya-Nigeria Burna Boy.

Madonna na BTS baritezwe cyane

Madonna, uzwi nka “Queen of Pop”, nawe ari mu bahanzi benshi bategerejwe cyane muri iki gitaramo. Abasesenguzi bavuga ko azazana umwihariko ukomeye bitewe n’uburambe bwe mu bitaramo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande, BTS iri mu matsinda ya K-pop akunzwe cyane ku Isi, by’umwihariko nyuma y’indirimbo yabo “Dynamite” yakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga ndetse ikagira miliyari zirenga ebyiri z’abayirebye kuri YouTube.

Iri tsinda riherutse no kugaruka mu bikorwa bya muzika nyuma y’igihe bamwe mu barigize bari mu gisirikare nk’uko amategeko ya Koreya y’Epfo abiteganya.

Abasesenguzi ba siporo n’imyidagaduro bavuga ko uku guhuriza hamwe Shakira, Madonna na BTS bizatanga ari uruvange rw’amajwi n’imico itandukanye ariko rushimishije cyane rushobora gutuma umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi uba kimwe mu birori bikomeye byigeze bibaho muri ruhago.

Hari n’abavuga ko bishoboka cyane ko Burna Boy azatungurana akagaragara muri icyo gitaramo bitewe n’ubufatanye bwe na Shakira ku ndirimbo nshya y’Igikombe cy’Isi.

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizatangira ku wa 11 Kamena muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.

BTS bazasusurutsa abafana ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026

Shakira azasusurutsa abafana ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026

Madonna nawe azasusurutsa abafana ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...