“Iyaba atari wowe Mana ntituba tukiriho” – Shakira Kay nyuma yo kurokoka impanuka

Imyidagaduro - 29/09/2026 7:05 AM
Share:

Umwanditsi:

“Iyaba atari wowe Mana ntituba tukiriho” – Shakira Kay nyuma yo kurokoka impanuka

Amashimwe ni yose ku mubyinnyi Shakira Kay, usigaye anavanga imiziki nka DJ, nyuma yo gukora impanuka Imana igakinga ukuboko, we na murumuna we bakarokoka. Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryakeye, bombi barakomereka ariko nta wahasize ubuzima.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram Story ye, Shakira Kay yashimiye Imana yamurinze we na murumuna we, agaragaza ko ubuzima bafite ari impano ikomeye Imana yabahaye.

Yagize ati: “Imana ibaho kandi irakora. Iyaba atari wowe Mana, ubu njye na murumuna wanjye ntituba tugihumeka umwuka w’abazima.”

Yakomeje agira ati: “Urakoze ku bw’iyi mpano y’ubuzima mfite amashimwe.”

Amagambo ya Shakira Kay agaragaza ibyishimo n’ishimwe afite nyuma yo kurokoka iyi mpanuka, we na murumuna we bakabasha gukomeza kubaho nubwo bakomerekeye muri yo mpanuka.

Shakira Kay ni umwe mu babyinnyi bagiye bagaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi nyarwanda. Mu ndirimbo yagaragayemo harimo ‘Umutima’ ya Butera Knowless na ‘Molomita’ ya GAD, yakoranye na Nel Ngabo na Kenny Sol.

Uretse kubyina, Shakira Kay asigaye anavanga imiziki nka DJ, aho akomeje guhuza impano ye yo kubyina n’ibikorwa byo kuvanga imiziki.

Shakira Kay yavuze amagambo akomeye nyuma yo kurokoka impanuka ari kumwe na murumuna we


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...