Mu kiganiro na InyaRwanda, yagize ati: "Nakuze nkunda kubyina, nyuma nza kwiyemeza kubiga umwuga ubwo nasozaga amashuri yanjye yisumbuye binambera umugisha ubwo Meddy Saleh yanyiyambazaga mu
mashusho y’indirimbo ya Meddy, Rayvanny na RJ The Dj."
Agaruka ku bintu yagezeho abicyesha umwuga wo
kubyina, ati: "Bimaze kungeza
kure kuko hari ibyo kugera ubu mbasha gukemura kandi ubushobozi mbonye nsangira
n’abana batishoboye biganjemo ababa ku mihanda itandukanye."
Agaruka ku bifuza gutangira uyu mwuga ati " Icyo
nabwira bagenzi banjye bifuza kwagura impano zabo zo guhanga bakagera kure, ni ukubikora
babishyizemo umwete bakihanganira ababaca intege babavugaho amagambo atari meza."
Yongeraho ati: "Kuko izo ni inzira buri wese acamo uko abyitwayemo neza bikaba byamugeza ku cyo yifuza."
Avuga kandi ko yifashisha n’impano ye mu gutanga ubutumwa bunyuranye bwafasha
umuryango nyarwanda.
Shakira ati: "Ikindi simbyina by’akazi gusa, mbasha gushimisha
abantu mbaha n’ubutumwa mbinyujije mu kubyina. Mbyinira ahantu hari abantu
benshi nko mu isoko."
Yatanze ishusho y'uko
abona ababyinnyi bahagaze none ati " Kubyina
mu Rwanda, ubu byatangiye guhabwa agaciro. Kuba natwe icyiciro cyacu gisigaye kijya
mu bihatanira ibihembo, ni ibigaragaza ko babona ko dukora."
Asobanura uko abona ibintu
bihagaze, yagize ati:"Guha agaciro cyane ibyo dukora bya buri munsi kuko
hari abo bitunze kuri bamwe, ibi bigakorwa natwe ababyinnyi ubwacu twiyubaha no
kumenya guhakana ikitaricyo, hamwe n'abaduha akazi nabo bakarushaho guha
agaciro ibyo dukora."
Shakira Kay yasoreje amashuri yisumbuye mu kigo cy’abakobwa cya Rambura. Yatangiye kubyina by’umwuga guhera muri 2020. Kuva icyo gihe yagiye yitabazwa mu ndirimbo zitandukanye.
Mu zo yabyinnyemo harimo: ‘We Don’t Care’ ya Meddy, Rayvanny na RJ, Player ya Knowless, Basisori ya Passy Kizito na Chris easy, Boo &Bae ya Alyn Sano, Radiyo ya Alyn sano, Burijyana ya Niyo Bosco na Wherever you go ya Eloi.
Ari mu bakobwa bakomeje kugaragaza ubuhanga mu mwuga wo kubyina mu Rwanda
Yitabazwa mu ndirimbo z'abahanzi batandukanye
Byinshi mu birori n'ibitaramo bibera mu Rwanda abigaragaramo abyina
Yifuza kubona urwego rw'umwuga wo kubyina rurashaho gutera imbere mu Rwanda
Yifashisha impano ye mu gutanga ubutumwa no ku rubyiruko n'abandi ku bintu bishobora kubafasha
Kanda hano ujye ubasha gukurikira ibikorwa bitandukanye bya Shakira Kay kuri Instagram
