Shaggy aherutse kuvuga ko mu kureba ku ruhare umuhanzi afite mu kugeza Dancehall ku rwego mpuzamahanga, ibikorwa bye birimo umubare w’abamukurikirana ku mbuga z’umuziki ndetse n’ibitaramo akorera mu bihugu bitandukanye, bigaragaza ko afite umwanya ukomeye muri iyi njyana.
Uyu muhanzi kandi yavuze ko Bob Marley na Sean Paul ari bamwe mu bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga. Icyakora, yemeye ko Vybz Kartel na we ari umwe mu bahanzi bakomeye bagize uruhare mu mateka ya Dancehall.
Nyuma y’amagambo ya Shaggy, Vybz Kartel yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ku bahanzi bamwe yasobanuye nk’“inyenyeri zakozwe n’inganda z’umuziki”, avuga ko bafite impano nke kandi ko uruhare rwabo mu muco wa Dancehall rutari runini.
Nubwo Kartel atavuze izina ry’umuhanzi yari agamije, bamwe mu bakurikiranira hafi iby’umuziki bahise bahuza ayo magambo na Shaggy. Ibi byongeye kubyutsa impaka zimaze imyaka hagati y’abakunzi ba Dancehall ku muhanzi ukwiye guhabwa izina ry’Umwami w’iyi njyana.
Mu myaka ishize, amazina ya Shaggy, Sean Paul, Beenie Man na Vybz Kartel yakunze kugarukwaho muri izi mpaka, bitewe n’ibyo buri umwe yagezeho ndetse n’uruhare yagize mu gukundisha Dancehall abantu bo hirya no hino ku isi.
Kugeza ubu, impaka zikomeje kuba hagati y’abafana b’aba bahanzi, buri ruhande rushingira ku bikorwa, umusaruro n’uruhare rw’umuhanzi rushyigikiye.

Impaka ku muhanzi ukwiye kwitwa “King of Dancehall” zongeye gufata indi ntera nyuma y’amagambo ya Shaggy n’ubutumwa bwakurikiyeho bwa Vybz Kartel.
