Yabigarutseho
mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, muri iki gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku
nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Shaffy
yatangiye ahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: “Mbanze mpumurize
umunyarwanda wese ibi bihe bigora ku byo yabonye, yakorewe cyangwa yaciyemo. Iki
ni igihe cyo kwibuka imbaraga z’ubumwe haba mu gukora ikibi, no gukora icyiza."
“Twabonye
ingaruka z’ikibi. Bityo bitubere isomo ryo gufatira hamwe twamagana abashaka
kudusubiza inyuma. Twe urubyiruko tugomba kurwanya twivuye inyuma abafite
ingengabitekerezo zavuyeho ingaruka zatumye ingombyi iduhetse iva amaraso.”
Shaffy
yagaragaje ko kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
bitangirira ku kwiga amateka y’u Rwanda.
Ibi,
nk’uko avuga, bituma umuntu abasha kwigisha abandi kandi agasobanukirwa neza
impamvu ari ingenzi kwibuka no kumenya aho igihugu cyavuye.
Yavuze
ati: “Uruhare mfite mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside icya mbere ni
ugufata umwanya nkiga amateka yacu ngo nanjye nyigishe abandi mu buryo bwo
kumenya aho twavuye n’impamvu ari Ingenzi kwibuka.”
Shaffy
yibukije urubyiruko ko kwiga amateka atari igikorwa cyo gucika intege, ahubwo
ari uburyo bwo gufata isomo rikomeye ry’ubuzima, bityo bagafata iya mbere mu
kurwanya ikibi n’urwango.
Uyu
muhanzi yasobanuye ko imbuga nkoranyambaga ari kimwe mu bikoresho by’ingenzi mu
kurwanya urwango n’ingengabitekerezo.
Avuga
ko atibanda gusa ku muziki, ahubwo agerageza kwigisha abantu binyuze ku mbuga
nkoranyambaga, agaragaza ingaruka mbi z’ingengabitekerezo ya Jenoside,
anashimangira amahoro yavuye mu gufatira hamwe no kwiyubaka.
Yongeraho
ati: “Icya kabiri ni ugukoresha imbuga nkoranyambaga, nigisha, nibutsa
Abanyarwanda ibibi by’ingengabitekerezo bya Jenoside, Amahoro yavuye mu
gufatira hamwe twiyubaka, ishema riri mu kwitwa umunyarwanda twagezeho.”
Mu
butumwa bwe, Shaffy asaba Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, gufata
umwanya wo kumenya amateka, kwibuka ibyabaye no gukoresha ubumenyi bafite mu
gukumira ikibi no kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, rwubaka amahoro n’iterambere.
Uyu
muhanzi yibutsa ko kwibuka ari no gufata umwanzuro wo guharanira ko urwango
n’ubugome bwabaye mu mateka bidasubira mu buzima bw’igihugu n’urubyiruko rw’ejo
hazaza.
Shaffy
yasabye urubyiruko kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bakamagana
ingengabitekerezo y’urwango
