Umuhanzi
Shaffy ukomoka mu Rwanda ariko agakorera umuziki muri Amerika, aherutse kugira
ibyago byo gupfusha mukuru we witwa Kalisa Amani. Kalisa Amani yitabye Imana ku
wa Gatatu, tariki ya 17 Ukuboza 2025, azize uburwayi butunguranye.
Icyo
gihe, Shaffy yari mu myiteguro yo gutaramira mu gihugu cya Uganda ariko yahise asubika
igitaramo akimara kumva iby’iyo nkuru mbi.
Avuga
ko yihaye igihe cy’icyumweru, yitekerezaho, araruhuka aho yashakaga gutekereza
ku cyo yakora ariko nyuma y’icyo gihe yumva afite imbaraga kandi yakora buri
kintu yemera kuza gushyigikira Kevin Kade basanzwe bari inshuti magara.
Yagize
ati: “Nari naravuze ngo nziha icyumweru ndebe uko ibintu bimeze, ninumva nkwiye
gufata igihe nyifate, ninumva mfite imbaraga zo gushyigikira Kade, nze. None
nyuma y’icyumweru ibintu byose bimaze kujya ku murongo, numvishe ko naza gushyigikira
Kade n’umuryango.”
Avuga ko mu byamuzanye mu Rwanda, harimo gushyigikira Kevin Kade
mu gitaramo “The Last Night” no gusura umuryango we no kuwukomeza muri
ibi bihe bitoroshye.
