Iki gitaramo kizasusurutswa n'umuhanzi Shaffy, wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, aho ateganyijwe kuzaririmbira abazitabira iki gitaramo. Azafatanya na DJ Marnaud na Vega Drift, bazavangavanga imiziki itandukanye mu rwego rwo gususurutsa abazitabira iki gitaramo.
Shaffy aheruka gutaramira mu gitaramo cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, aho yataramye ku munsi wa mbere w'ibi bitaramo byabaye mu minsi ibiri.
Uyu muhanzi kandi ari kwitegura gutaramira muri gahunda ya Afro-RNB izabera i Portland, aho azaririmba ku wa 22 Kanama mu gitaramo kizabera muri Aura, ndetse no ku wa 23 Kanama mu Sunset Cruise White Party.
Shaffy yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo "Bailando", "Jumbe" na "Akabanga", zamufashije kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki.




Shaffy agiye gutaramira i Kigali
