Mu
butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram, Shaffy yatangaje ko igitaramo cye
cya mbere muri uwo mujyi kizaba mu kwezi kwa Gicurasi 2026, anamenyesha ko
amakuru arambuye ku bijyanye n’igihe n’aho kizabera azatangazwa mu minsi iri
imbere.
Shaffy
yamamaye mu ndirimbo nka “Akabanga”, “Sukuma”, na “Naruguyemo”, ndetse ni umwe
mu bahanzi banyuze mu nzu ifasha abahanzi mu by’umuziki ya Rock Hill.
Uyu
muhanzi yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu mpera za 2026, mu gitaramo
yahuriyemo na Kevin Kade, wizihizaga imyaka itanu yari amaze mu muziki. Icyo
gitaramo cyabereye ku mbuga ya Kigali Convention Center, kikaba cyarakunzwe
n’abakunzi b’umuziki mu gihugu.
Shaffy
kandi aherutse gutaramira mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, aho
yitabiriye igitaramo yahuriyemo na The Ben, cyabaye mu gihe hizihizwaga Umunsi
wa Saint-Valentin, uzwi nk’umunsi w’abakundana.
Shaffy, umuhanzi nyarwanda ukorera muri Amerika, yatangaje ko agiye gutaramira i Ottawa muri Canada muri Gicurasi 2026

Nyuma
yo gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cyizihizaga imyaka 5 ya Kevin Kade ndetse
no mu Kampala ,Shaffy akomeje
kwagura urugendo rwe rw’umuziki ku rwego mpuzamahanga
