Byatangiye ubwo YewëeH yari mu kiganiro kuri Kiss
FM, aho yabajijwe impamvu atarasubira mu rukundo nyuma yo gutandukana na
Shaddyboo.
Mu gusubiza, uyu musore wamenyekanye mu gukora
indirimbo zakunzwe cyane mu myaka ishize, yagize ati “Abakobwa bose ni beza.
Biterwa n’uko uri kureba. Si uko nabonye n’abandi benshi, gusa mba numva
nkeneye umwanya wo gukora ku bintu byanjye. Urukundo rufata umwanya, kandi iyo
mbigiyemo mbijyamo wese. Numvaga nkeneye umwanya ngo mbanze nkora ku bihangano
byanjye nk’umuhanzi, nari mfite ingendo. Ku buryo n’icyashoboraga kumpuza
n’umukunzi cyabaga ari kure yanjye.”
Aya magambo ya YewëeH yahise akwira ku
mbuga nkoranyambaga, benshi batangira kwibaza niba koko uyu musore yaba
atarigeze asohoka mu rukundo rwa Shaddyboo, cyangwa niba ari uburyo bwo
kugaragaza ko urwo rukundo rwabahaye isomo rikomeye.
Ntibyatinze, Shaddyboo nawe yasubije abinyujije
ku rukuta rwe rwa Instagram, yerekana ko amagambo ya YewëeH atamuciye ku
ruhande. Mu butumwa bwe, yanditse agaragaza ko iyo umuntu avuze ukuri kuryana,
bishobora kumubabaza ariko bikanamwigisha. Ati “Niba radio intumiye, bazamenya
mu buryo bubabaza ko ukuri gashobora kuryana.”
Aha byasaga n’aho byarangiye, ariko YewëeH nawe
yagarutse ku magambo ya Shaddyboo mu buryo bugaragaza ko yabyakiriye nk’umuntu
wumva ko ukuri kudashobora guhunga. Yongeyeho ko ashimishwa n’uko uwahoze ari
umukunzi we yamenye ko ukuri gashobora kuryana.
Uko amagambo yombi yakurikiranye hagati yabo
byongeye gusubiza mu matwi y’ababakurikira ikivugo cy’urukundo rwabahuje kera,
ruvanzemo amarangamutima, ukuri n’urwenya rugaragaza ko hagati yabo hakiri
imvugo y’abantu bahoze hafi cyane.
Shaddyboo na YewëeH ni bamwe mu bantu bagaragiye
urubuga rw’imyidagaduro nyarwanda mu buryo butandukanye.
Uyu munyamideli ni umwe mu bagore bamenyekanye
cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo bitandukanye, mu gihe Yeweeh
yigaragaje cyane mu muziki, haba mu gukora indirimbo ze no gufasha abandi
bahanzi mu buhanzi bwabo. Ndetse aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya
yitwa “Dizaya.”
Kuva batandukana, bombi bakomeje inzira zabo
ariko bagahuzwa kenshi n’ibihe bya kera abantu bakunze kwibutsa, by’umwihariko
iyo umwe avuze ijambo rifite aho rihurira n’urukundo.
Icyo bagaragariza abakurikira muri iki gihe, ni
uko n’ubwo urukundo rwashize, inkuru yarwo igikurura amatsiko
y’abarukurikiranaga, bityo igakomeza kuba imwe mu zigaragaza uko ibyahise
bishobora kugaruka mu buryo bw’urwenya ariko bukomoza ku byumvikanisha byinshi
mu mitima y’abigeze gukundana.

Shaddyboo na Producer YewëeH bongeye guhurira ku magambo agaragaza ishusho y’urukundo rwabahuje kera, rwasize amasomo yerekana ko ukuri rimwe na rimwe gashobora kubabaza
