Shaddyboo yinjiye mu bihe by’iminsi mikuru asohokana n’umukunzi we n’abana-AMAFOTO

Imyidagaduro - 27/12/2022 8:40 AM
Share:
Shaddyboo yinjiye mu bihe by’iminsi mikuru asohokana n’umukunzi we n’abana-AMAFOTO

Mbabazi Shadia wamamaye mu bigendanye n’imideli nka Shaddyboo, yasangije abamukurikira ibihe byiza yagiranye na bamwe mu bagize umuryango we.

Mu mashusho amugaragara ari kumwe na Manzi, Shaddyboo yongeye gushimangira ko bombi baryohewe n’urukundo bamazemo igihe kitari gito kuko bamenyanye mu 2015, gusa ibyo gukundana kwabo byamenyekanye muri Werurwe 2022.

Shaddyboo yagize ati:"Urukundo nanjye." Uyu munyamideli unakurikirwa n’abarenga miliyoni 1 kuri Instagram, yerekanye abana be yongeraho ati:"Igikomangomakazi Kaze, Igikomangomakazi gito Keza."

Amazina ya Kaze na Keza ni ay’abana be b’abakobwa 2 nabo bari basohokanye, gusa ntabwo bari bonyine bari kumwe n’abandi bantu. Shaddyboo yavuze ko ari umuryango nubwo atavuze niba ari abavandimwe babo cyangwa ababyeyi, gusa bari bishimanye.

Uyu munyamideli yamamaye mu bikorwa by’imyidagaduro byanamukururiye igikundiro cyo hejuru bikubitiraho amashusho n’amafoto bigaragaza ubwiza bwe agenda ashyira hanze maze kompanyi zitandukanye zitangira kumuyoboka ngo azamamarize. Kugera n’ubu ari muri bacye biba bihenze kwifashisha.

Shaddyboo na Manzi bamaze amezi 9 bashyize hanze ko bari mu munyenga w'urukundoKeza na Kaze, abana ba Shaddyboo nabo bari basohokanyeShaddyboo, Manzi n'abana bari kumwe n'abandi b'inshuti n'umuryango


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...