Mu mashusho amugaragara ari kumwe na Manzi, Shaddyboo yongeye
gushimangira ko bombi baryohewe n’urukundo bamazemo igihe kitari gito kuko bamenyanye mu 2015, gusa ibyo gukundana kwabo byamenyekanye
muri Werurwe 2022.
Shaddyboo yagize ati:"Urukundo nanjye."
Uyu munyamideli unakurikirwa n’abarenga miliyoni 1 kuri Instagram, yerekanye
abana be yongeraho ati:"Igikomangomakazi Kaze, Igikomangomakazi gito Keza."
Amazina ya Kaze na Keza ni ay’abana be b’abakobwa 2 nabo
bari basohokanye, gusa ntabwo bari bonyine bari kumwe n’abandi bantu. Shaddyboo
yavuze ko ari umuryango nubwo atavuze niba ari abavandimwe babo cyangwa
ababyeyi, gusa bari bishimanye.
Uyu munyamideli yamamaye mu bikorwa by’imyidagaduro byanamukururiye igikundiro cyo hejuru bikubitiraho amashusho n’amafoto bigaragaza ubwiza bwe agenda ashyira hanze maze kompanyi zitandukanye zitangira kumuyoboka ngo azamamarize. Kugera n’ubu ari muri bacye biba bihenze kwifashisha.
Shaddyboo na Manzi bamaze amezi 9 bashyize hanze ko bari mu munyenga w'urukundo
Keza na Kaze, abana ba Shaddyboo nabo bari basohokanye
Shaddyboo, Manzi n'abana bari kumwe n'abandi b'inshuti n'umuryango