Umuvugizi
w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry yabitangarije
InyaRwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nyakanga 2026.
Yavuze
ko Shaddyboo yajyanywe muri ‘Rehab’ ku bushabe bwe. Ati: “Shaddyboo ntabwo afuze.
Hari ibihuha byari bimaze iminsi bivuga ko afunzwe, ariko ntabwo afunzwe.
Yajyanywe muri ‘Rehab’ ku bushake bwe.”
Akomeza agira ati: “Hashingiwe ku bisubizo byo muri RFI, byafashwe igihe cy’iperereza,
byagaragaje ko Shadia Mbabazi akoresha ibiyobyabwenge, ku bushake bwe,
Ubugenzacyaha bwamwohereje muri ‘rehab’ ngo afashwe kuva ku gukoresha
ibiyobyabwenge. Kujyanwa muri Rehab ni ukugira ngo bamufashe kubivaho cyangwa se
kubireka.”
Yungamo
ati: “Muri ‘Rebah’ habayo abahanga mu mitekerereze ya muntu, bamugira inama,
ndetse bakamufasha kubivaho. Gusa dosiye kw'ikurikuranwa ku gukoresha
ibiyobyabwenge ikomeza kuba ifunguye, iyo avuyeyo agakomeza kubikoresha,
akurikiranwa mu nkiko.”
Amakuru
avuga ko Shaddyboo yajyanywe muri ‘Rehab’ ku wa mbere w’iki Cyumweru, ni
ukuvuga tariki 6 Nyakanga 2026.
Shaddyboo
ajyanywe muri ‘Rehab’ mu gihe umusore ashinja kumusambanya ku gahato, ari we
Yugi Umukaraza muri iki gihe dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaha.
Uyu
muhanzi akaba n’umucuranzi, akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo: Gukoresha
undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Huye Isange Rehabilitation Center ni ivuriro rigenzurwa na Leta binyuze muri Polisi y’u Rwanda, ryita ku bafite ibibazo byo gusabikwa n’ibiyobyabwenge n’ubundi burwayi bwo mu mutwe.
Umurwayi cyangwa umuryango we ni bo bisabira ko ajyanwa
kwivurizayo aho guhabwa igifungo, kugira ngo afashwe gusubira mu buzima
busanzwe.
Si bwo
bwa mbere abantu bazwi mu myidagaduro bajya kwivurizayo. Mu ntangiriro za 2025,
Fireman yivurijeyo ku bushake bwe, mu gihe abandi barimo Emeline Nyambo, Xinda
ndetse na Afrique bafatanywe urumogi, nabo bahoherejweyo. Abenshi bavuyeyo
bavuga ko byabafashije mu rugendo rwo kureka ibiyobyabwenge, no kongera kwiyubaka.
Umuhanzi
umwe uherutse kuhivuriza yabwiye InyaRwanda ko mu kwezi kumwe yishyuye 600,000
Frw, mu gukurikiraho akishyura 700,000 Frw.
Umuyobozi
Mukuru wa Huye Isange Rehabilitation Center, Dr Patrick Rwagatare, yigeze
gusobanura ko abivuza bacumbikirwa mu byumba bibiri bitandukanye:
Icyumba
gisangirwa (sharing room): 8,200 Frw ku munsi (246,000 Frw ku kwezi).
Icyumba
cyihariye (private room): 15,200 Frw ku munsi (456,000 Frw ku kwezi).
Aya
mafaranga aba arimo icumbi, ifunguro n’ubuvuzi. Iyo umurwayi amaze koroherwa,
asohoka ariko agasabwa gukomeza kwisuzumisha kenshi.
Serivisi
zitangirwa muri iki kigo
-Kuvura
ibibazo by’ubusabane n’ibiyobyabwenge.
-Kuvura
uburwayi bwo mu mutwe burimo guhungabana n’ingaruka zituruka ku biyobyabwenge.
-Gutegura
abarwayi gusubira mu buzima busanzwe (rehabilitation).
-Gutanga
ubujyanama ku giti cy’umuntu no ku miryango yabo.
-Gucumbikira
abarwayi igihe bakiri mu kwitabwaho.
-Kwakira
ubwishingizi butandukanye burimo na Mutuelle de Santé.
Ubwo
yari mu bukangurambaga "Ibiyobyabwenge birica tubyirinde kandi
tubyamagane", ku wa 17 Kanama 2022, Dr Rwagatare yavuze ko ubuvuzi batanga
ari ubwihariye kuko buri murwayi avurwa hashingiwe ku rugero rw’ibiyobyabwenge
biri mu mubiri we.
Ati:
“Dufite abaganga b’inzobere bavura indwara zo mu mutwe, abagenzura abarwayi
n’abandi bafite inshingano zo kubitaho kugeza bakize.”
Ubwo
yari mu bukangurambaga bw’iminsi 10 bwo kurwanya ibiyobyabwenge hitegurwa
umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge wizihizwa buri taliki ya
26 Kamena, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagaragaje
ishusho y’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imibare y’abamaze kubifatirwamo kuva mu
ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025.
Ati: “Muri uyu mwaka wa 2025 guhera mu kwa mbere kugera ku itariki 15 z’ukwezi
kwa 6, twagize ibirego 2073 by’ibiyobyabwenge byafatiwemo abantu bagera kuri
683, harimo ababicuruza, ababyikorera ndetse na bamwe babikoresha, muri abo 210
bashyikirijwe ubutabera abasigaye bo ni urubyiruko rw’abana bato cyangwa abo
ubutebera bubona ko bakwiriye kujya kugororwa, kwigishwa no kugirango bahabwe
andi mahirwe yo kuba bakwikosora bakagaruka muri sosiyete”.
Kuva
mu 2015 kugeza mu mpera za 2024, abarwayi 2,278 bamaze kunyura muri Huye Isange
Rehabilitation Center. Impuzandengo y’igihe umurwayi amara mu kigo iri hagati
y’ukwezi kumwe n’amezi atatu, ariko hari n’abagaruka nyuma yo kongera guhura
n’ibibazo.
Ubushakashatsi
bwerekana ko abajya muri iki kigo barimo:
38% by’abarwayi ari abakoresha urumogi. 34% bakoresha mugo (heroine).
31% bakoresha inzoga mu buryo buhatse uburwayi. 0.07% bakoresha imiti isanzwe
yo kwa muganga bayitindaho nk’ibiyobyabwenge. 0.02% bakoresha Cocaine, n’aho
0.02% bafatwa n’ubusabane bushingiye ku myitwarire nka betting n’imikino
y’amahirwe.
Huye
Isange Rehabilitation Center iherereye mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo
y’u Rwanda. Gitandukanye n’Ikigo cya Iwawa Rehabilitation Center, kuko cyo
gifasha cyane abasore gusubizwa mu buzima busanzwe nyuma yo kujya mu ngeso mbi.
Iki
kigo cyakomeje kugirirwa icyizere, ku buryo n’abaturutse mu bihugu bitandukanye
nka Congo, Uganda, Cameroun, Côte d’Ivoire na Guinea Conakry bajya kuhivuriza

Shaddyboo yajyanywe muri ‘Rehab’ ku bushake bwe, kugira ngo afashwe kureka gukoresha ibiyobyabwenge
