Ku wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026, Shaddyboo akoresheje konti ye ya Instagram yatangaje ko yasambanyijwe n’uyu muhanzi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2026.
Shaddyboo yavuze ko Yugi Umukaraza yari yamusuye iwe, bakanasangira icyo kunywa cyari kigizwe n’amacupa abiri y'inzoga yari yitwaje. Yakomeje avuga ko nyuma yaho yamusambanyije ku gahato, ndetse ko icyo gihe yari no mu minsi y’umugore.
Yavuze kandi ko yagerageje kuvugana na Yugi Umukaraza kugira ngo baganire ku byabaye, ariko ngo ntiyabasha kubona ubufasha bwe kuko yahise aca intege ibiganiro byabo.
Shaddyboo yavuze ko icyatumye ashyira aya makuru hanze ari ugutanga ubutumwa bwo gushishikariza abandi bahura n’ihohoterwa kudaceceka no gutinyuka kuvuga ibibabayeho.
Nyuma yaho Yugi Umukaraza yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB). Kuri ubu Shaddyboo yasabye abanyamakuru n’abandi kwitondera ibyo bavuga kuri iki kibazo cye.
Ati: ”Ku banyamakuru bose, abapromoteri, abakora ibiganiro kuri YouTube n'abandi bose bavuga ku buzima bwanjye, ndagira ngo mbabwire ikintu kimwe.
Ndumva ko mushobora kuvuga ku nkuru yanjye, kandi hari ibyo nshobora kwihanganira. Ariko hari umurongo mutagomba kurenga. Ntimukinjize umubyeyi w'abana banjye ( Meddy Saleh) muri iki kibazo”.
Yakomeje agira ati: ”Nta ruhare na ruto afite mu byo ndimo kunyuramo. Ndabasabye kubyubaha.Niba mushaka kuvuga kuri njye cyangwa kunenga ibyonkora, mubikore, ariko mureke umuryango wanjye. Ntimuzi ukuri kose, bityo mwirinde guca imanza ku bantu batabifitemo uruhare”.
Yavuze ko nibadukurikiza ibi nabo bishobora kubagiraho ingaruka. Ati: ”Nimudakurikiza ibi mukomeza gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa mukinjiza abantu batabifitemo uruhare, namwe bishobora kubagiraho ingaruka. Mube maso kandi mukore kinyamwuga. Murakoze kubaha uwo murongo”.
