Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa Instagram, Shaddyboo yavuze ko nubwo yigeze kuvuga iby’iki kibazo, yumva ko ijwi rye ritigeze ryumvwa uko bikwiye.
Yagize ati: “Ntabwo nabonye ubutabera nari nkwiye, ariko nkeneye kwivugira. Nkeneye kurekura ubu bubabare ngakomeza ubuzima. Yamfashe ku ngufu. Narabivuze, ariko mwarabyirengagije.”
Shaddyboo yakomeje asobanura ko mbere y’ibyo ashinja Yugi, yari yaramufashije mu rugendo rwe rwo kwagura izina mu ruganda rw’imyidagaduro.
Yavuze ko yamufashije kubona ubufasha kugira ngo abashe gushyira hanze indirimbo yashakaga kumurika, anashimira Ish Kevin wagize uruhare muri icyo gikorwa.
Yagize ati: “Nigeze kumufasha kuko yashakaga gukura mu ruganda rw’imyidagaduro. Ndashimira Ish Kevin wamfashije gusohora indirimbo Yugi yashakaga gushyira hanze. Ariko nyuma y’ibyo nakoze mufasha, ntabwo yigeze anshimira. Ahubwo muzi ibyabaye nyuma? Yamfashe ku ngufu.”
Yavuze ko atigeze akundana na Yugi
Shaddyboo yanagarutse ku bivugwa n’abantu bamwe ko yaba yarakundanaga na Yugi Umukaraza, ashimangira ko atari ko abibona.
Yavuze ko kuri we Yugi yari akiri umwana, ku buryo atigeze amutekerezaho nk’umuntu bashobora kugirana umubano w’urukundo.
Yongeyeho ko mu buzima bwe yahuye n’ibibazo bitandukanye byatewe n’abantu batandukanye, ariko ko ibyo avuga ko yanyuzemo mu kibazo afitanye na Yugi byamusigiye igikomere gikomeye.
Ibi abivuze mu gihe ikibazo cy’icyemezo cyagejejwe mu butabera, ariko inzego zabikurikiranye zikabura ibimenyetso bihagije byatuma Yugi akomeza gukurikiranwaho icyaha cyo gufata ku ngufu.
Shaddyboo, binyuze mu butumwa bwe bushya, agaragaza ko nubwo inzira y’ubutabera itagenze nk’uko yari abyiteze, agikeneye ko ibyamubayeho byumvwa.
Bombi baherutse gufungurwa mu bihe bitandukanye
Shaddyboo aherutse kuva mu kigo ngororamuco giherereye i Huye, aho yari yaragiye gufashirizwa ku kibazo cy’ibiyobyabwenge.
Ku rundi ruhande, Yugi Umukaraza na we aherutse kurekurwa by’agateganyo nyuma yo kuba yari afungiye muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere, mu gihe yari akurikiranyweho icyaha kijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge.
Ibyo Shaddyboo yatangaje byongeye kugarura iki kibazo mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga, aho yongeye kugaragaza ko agifite ububabare ku byo avuga ko yakorewe.

Shaddyboo yavuze ko atigeze ahabwa ubutabera yari akenewe mu kirego yarezemo Yugi Umukaraza


