Shaddyboo ari mu bagore
bamaze gushinga imizi mu myidagaduro nyarwanda byihariye ishingiye ku mideli n’imbuga
nkoranyambaga.
Uyu mugore uri mu bafite abantu benshi bamukurikira n'ibyo akora bikaba bitari kure y'ibyo Meddy Saleh batandukanye
akora aho na we ari umuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo.
Shaddyboo akaba yabaye
nk'ukomoza ku kuba nta rukundo rwamurutira urwa Meddy Saleh, aho yifashishije ifoto
yabo bombi ashyira akamenyetso ku mutima.
Ubundi gakunzwe gukoreshwa
ku bantu bari mu rukundo nubwo nta byinshi yatangaje, iyi foto yayiherekesheje
amashusho y’abana babo bombi.
Ibintu umuntu yabonera mu
nguni nyinshi ariko cyane zirimo kuba abona ko nta wamurutira uyu mugabo
babyaranye cyangwa se ari ishimwe afite kuri we ku buryo bafatanya kurera
abana.
Ubusanzwe Meddy Saleh na
Shaddyboo bakaba barabanyeho nk’umugabo n’umugore ariko baza gutandukana muri
2016, kuva icyo gihe uyu mugore yagiye yumvikana mu mubano wihariye n’ibyamamare
bitandukanye birimo Davido na Diamond.
Aba bose ariko nta we yigeze
agaragaza ko bakunda bya nyabyo kugeza kuri Jeanot Manzi, gusa nabo umubano wabo
ukaba waraje kurangira mu gihe ibintu byabo byari bishyushye.
Mu bihe bitandukanye Meddy
Saleh na we bitazwi neza niba yaba yarabonye undi mukunzi na Shaddyboo bakunda
kugaragarizanya urukundo bifurizanya isabukuru n’ibindi.Ifoto Shaddyboo yongeyeho akamenyetso ku mutima yasangije abamukurikira bisobanuye byinshi
Meddy Saleh kuva yatandukana na Shaddyboo muri 2016 bakomeje gufatanya kurera abo bibarutse
Shaddyboo kenshi akunze kuzirikana isabukuru ya Meddy Saleh n'uyu mugabo bikaba uko
Mu bigaragara Meddy Saleh yakomeje kwita kuri Shaddyboo n'abana babyaranye