Shaddyboo wahishuye ko atunze amamodoka yasubije ikibazo abantu bibazaga ku bana be

Imyidagaduro - 24/01/2023 8:21 AM
Share:
Shaddyboo wahishuye ko atunze amamodoka yasubije ikibazo abantu bibazaga ku bana be

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yafashe umwanya aganiriza abamukurikira, abasubiza ibibazo byinshi by’amatsiko bari bafite harimo n’ibijyanye n’abana be.

Uyu mugore w’abana 2 yabyaranye na Meddy Saleh bakundanyeho bakaza gutandukana mu wa 2016, yavuze ko yize Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’isi [MPG] akaba aresha na metero 1.70; avuga ko afite kandi ibiro 73 n’ubwo yifuza kugira byibuze 68/69. Yanagarutse ku birebana n’ubutunzi bwe.

Muri ibyo yasubizaga uwari umubajije niba atunze imodoka akamusubiza agira ati: “Yego ariko sintunze imodoka ntunze amamodoka." Bivuze ko afite imodoka zirenze imwe. Ni mu gihe dore ko amaze igihe kirekire mu ruganda rw’imyidagaduro agenda aboneramo ibiraka byinshi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, cyane mu birebana no kwamamaza n’andi mahirwe.

Gusa n’ubwo atunze amamodoka akaba yanemeje ko amaze igihe kirekire yibitseho uruhushya rwo gutwara imodoka, yatangaje ko adakunda gutwara abajijwe ku mpamvu ituma kugera ubu nk’umuntu ufite imbuga nkoranyambaga zikurikirwa n’abarenga miliyoni atari yatangira gufasha abana be kubaka nabo izina kurizo.

Shaddyboo yasubije agira ati: “Mfite kurinda abana banjye imbuga nkoranyambaga, ariko nibakura bagahitamo kuzijyaho bazabikora. Ni ngombwa kurinda abana no kubaha amahitamo yabo." Iki kikaba ari ikintu abantu benshi bahoraga bibaza impamvu abana ba Shaddyboo batagira imbuga nkoranyambaga, nk’uko bamwe mu byamamare birimo n’abo mu Rwanda babikora.

Mbabazi Shadia uheruka kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 30 dore ko yabonye izuba kuwa 20 Mata 1992, yavuze kandi ku bwiza bwe ati: “Imana yangize mwiza ariko na none naniyitaho, kugira nkomeze kurinda ubusugire bw’ubwiza bwanjye."

Kugeza ubu Shaddyboo akaba ari mu rukundo na Manzi Jeannot uherutse no kumwerekana mu muryango, yongeye guhamya ko akunda cyane nk’uko ifi ikunda amazi.

Shaddyboo yatangaje ko atunze amamodoka menshi uretse ko adakunda gutwara anamaranye igihe kirekire urushya rwo gutwara ibinyabiziga

Yatangaje ko kuba abana be atabakorera imbuga nkoranyambaga ari uburyo bwo kubaha uburenganzira ku buryo bifuza kuzabaho

Shaddyboo yatangaje ko mu bintu akunda cyane harimo kureraAha Keza na Kaze bari kumwe na se Meddy SalehAbana ba Shaddyboo bamaze no kuba bakuru, aha bari kumwe na we n'umukunzi we Manzi mu bihe by'iminsi mikuru isoza umwaka wa 2022


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...