Mu
butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo yavuze ko amaze igihe asaba
inshuti, abo mu muryango ndetse n’abandi bose kureka kumwita izina rya
“Shaddyboo” cyangwa irindi zina ryose rifitanye isano n’ubuzima bwe bwo
hambere, ariko bamwe bagakomeza kubirengaho.
Yagize
ati: “Ndabasabye, mwese mwamenye Shaddyboo n’umuryango wari uzi Shadia, mwirinde
kongera kumpamagara ayo mazina. Uwo muntu ntakiriho. Yaragiye.”
Yakomeje
asobanura ko ubuzima bwe bwahindutse cyane, ku buryo yumva atakiri wa mukobwa
abantu bamenyereye, ahubwo ari undi muntu mushya wiyubatse kandi ufite indi
ntego mu buzima.
Ati: “Niba mudashobora kunyita Queen cyangwa Mother, ndabasaba byibuze kutanyita
iryo zina na rimwe. Wa mukobwa mwari muzi yarahindutse, ubu hari undi mugore
mushya.”
Shaddyboo
yavuze ko izina abantu bamwitaga rimusubiza inyuma mu bitekerezo, rikamwibutsa
ibihe bikomeye n’ibikomere yanyuzemo, ari na yo mpamvu yahisemo gutangira
ubuzima bushya adashingiye ku mateka y’ahise.
Yavuze
kandi ko ari imwe mu mpamvu zatumye atakibitaba telefoni cyangwa ngo asubize
ubutumwa bwa bamwe mu bakomeje kumwita ayo mazina, kuko bimubangamira mu
rugendo rwo kwiyubaka no gukira ibikomere.
Ati: “Iryo zina rinyibutsa umuntu wababaye cyane, ufite ibikomere byinshi. Ndi
kugerageza gutera intambwe nshya, gukira no kubaka ubuzima bushya. Icyo nsaba
si kinini, ni ukubaha urugendo rwanjye n’uwo ndi uyu munsi.”
Shaddyboo yasoje ashimira abamwumva n’abubaha icyifuzo cye, ashimangira ko ari ingenzi kuri we kubaho ubuzima bushya butajyana n’ibyamubayeho mu bihe byashize.
Shaddybbo yavuze ko atagishaka kwitwa Shaddyboo
