Shaddyboo aherekejwe n’abana be 2, yasangiye Eid al-Fitr n’Abasaga 100 baturutse mu miryango ikennye-AMAFOTO

Imyidagaduro - 02/05/2022 6:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Shaddyboo aherekejwe n’abana be 2, yasangiye Eid al-Fitr n’Abasaga 100 baturutse mu miryango ikennye-AMAFOTO

Umunyamideli Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo aherekejwe n’abana be babiri yasangiye n’abana barenga ijana Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr usoza Igisibo cy'Ukwezi kwa Ramadan.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Gicurasi 2022, nibwo Shaddyboo yakoze igikorwa cy'urukundo asangira Irayidi n’abana baturutse mu miryango itandukanye. Ni igikorwa cyabereye mu mujyi rwagati kuri Gift Restaurant iherereye mu nyubako ya KCT [Kigali City Tower].

Shaddyboo wari wazanye n’abana be babiri muri iki gikorwa ngarukamwaka cyo gusangira Irayidi n'abana bato, aganirana na INYARWANDA yavuze ko yishimira gusangira n’abana baturuka mu miryango itishoboye ndetse agafatanya n’abana be kugira ngo nabo bazakurane uwo mutima.

Yagize ati: ’’Ni byo ni igikorwa nishimira, ku bwange mba numva nyuzwe mu mutima wanjye iyo ndi kumwe n’aba bana, noneho by’akarusho kuba nazanye n’abana banjye kugira ngo barebereho iki gikorwa nabo bazakurane uwo mutima.’’

Iki gikorwa cyo muri uyu mwaka, ShaddyBoo yagitewemo inkinga na Gift Restaurant na Top Choco sosiyete ya Abanoub General Trading abereye Brand Ambassador yanamufashije guha abana shokora. ShaddyBoo yavuze ko mu gihe cyose akiriho azakomeza gukora ibikorwa nk’ibi by'urukundo cyane ko ibyishimo umwana asigarana bimuha icyizere agakurana umutima wo gufasha ndetse n’imyumvire igahinduka.

Shaddyboo yifatanyije n'abana batishoboye mu musangiro

Shaddyboo afatanyije n'umuyobozi wa Gift Restaurant bahereje abana ibyo kurya

Abana bari bishimye ku bwo gusangira na Shaddyboo

Abana ba Shaddyboo basangiye Irayidi n'abandi bana

Shaddyboo na Rwema ubwo ubwo bari mu musangiro n'abana

ShaddyBoo yasangiye Irayidi n'abana bato ndetse n'inshuti ze


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...